Umujyi wa Kigali wahesheje ishema u Rwanda imbere y’abayobozi muri Afurika

Tugane tukwamamarize ibikorwa byawe ku giciro kikunogeye, telefone 0788518907 iri no kuri WhatsApp

Abakora ibijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu mijyi yo hirya no hino muri Afurika, baravuga ko ibyo umujyi wa Kigali umaze kugeraho hifashishijwe ikoranabuhanga byabera urugero rwiza ku bashaka guteza imbere ikoranabuhanga mu iterambere ry’abatuye imijyi.

Ibi byagarutsweho mu nama y’iminsi 3 ihuje intumwa ziturutse mu mijyi 11 yo hirya no hino muri Afurika, iri mu ihuriro ryitwa ASToN (African Smart Towns Network) rigamije kwifashisha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije abaturage bo mu mijyi.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagaragaje ko ikoranabuhanga rifasha mu iterambere ry’abaturage no koroshya imikorere.

”Ntanze nk’urugero rwa servisi zo mu irangamimerere aho ushobora kwicara mu rugo ugasaba icyangombwa cy’uko washatse cyangwa icy’amavuko ukaba wakibona, hari na serivisi zo mu butaka aho uba ku gishushanyo mbonera ukaba wamenya ahantu ibihategnirijwe, ukaba asaba n’uruhusa rwo kubaka.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko kuri ubu hihashishijwe  ikoranabuhanga, abaturage bahawa serivii zigera ku 100, intego umujyi ufite akaba ari uko zakomeza kwiyongera.

Bamwe mu bitabiriye inama

Abitabiriye iyo nama basanga umujyi wa Kigali warateye intambwe yabera icyitegererezo indi mijyi muri Afurika, kuko nayo ifite inyota yo kwifashisha ikoranabuhanga. Khadijetou Hamed ashinzwe imyubakire mu mujyi wa Nouakchott muri Mauritania naho Hamadou Yalcouye akaba ashinzwe imiturire i Bamako muri Mali.

Hamadou Yalcouye uushinzwe iterambere ry’umujyi i Bamako muri Mali yagize ati ”Buri mujyi ugira ibyo uteza imbere, nkatwe i Bamako twashyize imbere uburyo bwo gukusanya amafaranga ava mu misoro n’ibindi. Kuba twasuye Kigali turahakra ubundi bumenyi uyu mujyi wateje imbere. Aha muri Kigali twasanze harashyizweho igishushanyo mbonera gifasha abaturage bakabona amakuru ku byo bashingiraho biteza imbere. Iki ni ikintu twigiye hano.’’Abitabiriye iyi nama baneretswe imiterere y’igishushanyo mbonera n’ibindi bikorwa remezo umujyi wa Kigali washyizeho mu korohereza abawutuye kubona serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga.

Rubingisa Prudence, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali


Inkuru The Source Post ikesha RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *