Dutembere mu gishanga cya Nyandungu ahantu nyaburanga habungabunga ibidukikije
Icyo gihe Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko Abanyarwanda bashonje bahishiwe aho bazajya babona ahantu bajya gutemberera. Ati “Dushonje duhishiwe aho tuzajya tubona ahantu tujya guhumeka umwuka mwiza no kubona inyamaswa zaragarutse mu gishanga cya Nyandungu zitarahaherukaga.”
Ibyavuzwe n’uwo muyobozi birsaba n’ibigiye kuba impamo kuko imwe mu mirimo yakorwaga muri icyo gishanga yamaze gusozwa, ubu hubatswe ibikorwa nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, birimo aho bafatira amafunguro, aho baruhukira ndetse hari n’ibindi bintu byakurura abahasura.
Iki gishanga kiri ahazwi nko kuri 15 hagati y’Akarere ka Kicukiro n’aka Gasabo, gahunda yo kugitunganya yatangiye muri 2017 ishowemo asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, yo kugitunganya kugira ngo kibe cyakorwamo n’ibikorwa by’ubukerarugendo.
Mu mwaka w’ 2015 ni bwo hatekerejwe umushinga wo guhindura iki gishanga no kukigarurira ubuzima kikitwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije. Ni imirimo byari biteganyijwe ko yari gusozwa mu 2020, ariko iza guhindurirwa igihe kubera impinduka zabayeho zo gutunganya icyo gishanga ku rwego ruruseho.
Igishanga cya Nyandungu giherereye mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, byari biteganyijwe ko izasozwa mu 2020 ikozwe mu byiciro bibiri ariko iza kudindizwa n’impinduka zabaye mu guhindura inyigo ya mbere.
Amwe mu mafoto agaragaza ibimaze kuhakorerwa
Amafoto/Felix Uwitonze
Yanditswe na Ntakirutimana Deus