Umuhungu wa Kadhafi ashobora gutorerwa kuyobora Libya

Urukiko muri Libya rwemeje ko Seif al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Moamar Kadhafi ashyirwa ku rutonde rw’abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uku kwezi.

Kimisiyo y’amatora yari yasubije inyuma kandidatire ye, ivuga ko amategeko agenga amatora akumira umukandida waciriwe urubanza ku byaha runaka.

Seif al-Islam yahise yiyambaza urukiko rwo mu mujyi  wa Sebha, mu majyepfo y’igihugu. Khaled al-Zaydi, umwunganira yavuze ko kwemera kandidatire ye ari intsinzi ku butabera kandi ko bigaragara ko ari uburenganzira bw’abaturage.

Seif al-Islam, ashinjwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, ku byaha byo mu ntambara. Yari mu itsinda ry’abakandida 25 dosiye zabo zanzwe na komisiyo y’amatora mu cyumweru gishize.

Seif al-Islam yasubiye kujya ahabona muri Nyakanga nyuma y’imyaka yihishije. Yabwiye igitangazamakuru The New York Times cyo muri Amerika ko ateganya gusubira muri politike kugarukana ubumwe bw’amanya-Libya  bwatakaye. Ni nyuma y’imyaka 10 Libya yinjiye mu ntambara yatangiye mu 2011 se Kadafi akuwe ku butegetsi akaza no kwicwa.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *