Ihinduka ry’inyito y’icyaha Muhayimana akurikiranweho ntacyo yahindura ku gihano yahabwa-Me Gisagara

Umunyamategeko uba mu Bufaransa asanga kuba inyito y’icyaha Muhayimana Claude uri kuburanira mu Bufaransa yarahindutse ntacyo byagabanya ku gihano yahabwa aramutse ahamwe n’icyo cyaha.

Icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside, Muhayimana yari akurikiranyweho mu iperereza ry’ibanze, cyaje guhindurirwa inyito kiba icy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwunganizi w’abakorewe icyaha mu rubanza ruregwamo Muhayimana mu Rukiko Mpanabyaha Rukuru rwa Paris, Me Richard Gisagara, aherutse gutangariza IGIHE ko icyo cyaha cyahinduwe nyuma y’iperereza ryakozwe, ariko nta nyoroshyo ihari.

Yagize ati “Mu Bushinjacyaha no ku mucamanza ugenza ibyaha, byatangiye [Muhayimana Claude] akurikiranyweho icyaha cy’uruhare muri Jenoside. Iperereza ryarakomeje, abajandarume basura u Rwanda babaza abantu batandukanye.’’

“Nyuma yo kumuhamagaza no kuganira n’impande zirebwa na dosiye ye, kumva abatanze ubuhamya ku mpande zombi. Bose bahuriza ku kuba yaratwaye abantu [Abatutsi] bakaza kwicwa n’Interahamwe.’’

Ibi byatumye amategeko yo mu Bufaransa yifashishwa mu kugena ko Muhayimana akurikiranwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside.

Me Gisagara yasobanuye ko nta cyo bizahindura ku bihano yahabwa kuko aramutse ahamijwe icyaha, igihano yahabwa gishobora kuba kimwe kuko amategeko y’u Bufaransa ateganya ko uwatanze inkunga yatumye icyaha kibaho ndetse n’uwagikoze bose bahanwa kimwe.

Yakomeje ati “Sinavuga ko igihano kizagabanuka kubera inyito y’icyaha yahindutse kuko igihano bahabwa ari kimwe.’’

Iturufu ya Muhayimana wiyise umushoferi usanzwe

Mu iburanisha rya mbere, abunganira Muhayimana basobanuye ko muri Jenoside yari umushoferi usanzwe ku buryo atabazwa byinshi mu mugambi wategurwaga.

Me Gisagara avuga ko ubu ari nk’uburyo abavoka be bakoresheje bagamije guharura inzira yabafasha gusabira umukiliya wabo kugabanyirizwa ibihano.

Ati “Mwumvise Meilhac Philippe wunganira Muhayimana, ku munsi wa mbere w’iburanisha yavuze ko umukiliya we yari umuntu w’umushoferi gusa, utari ufite inshingano haba mu rusengero no mu butegetsi.’’

“Ni uburyo bashaka gukoresha ku buryo n’ubwo icyaha cyamuhama bazasaba igihano cyoroheje bavuga ko ari umuturage usanzwe wageze ahantu bikamurenga kubera amabwiriza yahabwaga.’’

Mu busesenguzi bwe avuga ko bashobora kuburana bahakana icyaha ariko cyanamuhama, bakavuga bati ‘yari umuturage usanzwe mumugabanyirize ibihano’.

-Abandi bashoferi banze gutwara Interahamwe

Me Gisagara yavuze ko uruhande rwabo rwiteguye kwerekana ko Jenoside ifite abantu bayigiramo uruhare harimo abayitegura, abayishyira mu bikorwa n’ababahagararira kandi buri wese agira umusanzu we utuma igerwaho. Bikaba uruherekane rwa buri wese muri icyo gikorwa.

Yakomeje ati “Ari uwavugije induru, ari uwateze abantu, ari uwafashe umupanga akabica, bose nta wavuga ko nta ruhare bagize kuko buri wese yabigizemo uruhare ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwe.’’

Muhayimana ashinjwa ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaraga Interahamwe akazijyana mu Bisesero, kandi icyo gihe zaturukaga kure kuko iz’aho zari zaganjwe zikeneye abazifasha.

Me Gisagara asobanura ko iyo abashoferi b’imodoka bataboneka, izo Nterahamwe zitari kubona uko zica Abatutsi.

Umwe mu bakoze iperereza mu misozi yo mu Bisesero yabwiye Urukiko rw’i Paris ko hari abandi bashoferi benshi banze gutwara izo modoka kandi nta ngaruka byabagizeho.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko abo bashoferi banze gutwara Interahamwe, bafataga icyemezo cyo kwica imodoka zabo kuko bari bazi ko hari umugambi mubisha zigiye gukora.

Byaba byiza imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zose ziburanishirijwe mu Rwanda

Abarokotse Jenoside bahagarariwe muri uru rubanza n’abanyamategeko André Martin Karongozi na Gisagara Richard.

Ni intambwe Gisagara avuga ko ishimishije kuba bari muri dosiye kandi bakaba bazi amateka y’ibyabaye mu Rwanda. Yasobanuye ko iyo imanza za Jenoside zirimo abantu bazi amateka y’ibyabaye byorohereza ubutabera kubona ko hari abagizweho ingaruka na yo.

Yavuze ko iyo baburanye imbere y’abacamanza, abavoka b’abanyamahanga ndetse n’abazitabira bakabona abanyamahanga, hari ubwo badashobora kumva mu buryo bworoshye ishingiro ry’ibivugwa.

Me Gisagara yagize ati “Muri Jenoside hari nk’indimi zishushe zakoreshwaga nko ‘gukora’ [byavugaga kwica]. Ushobora kuzana umuntu akabisobanura ku buryo ubishyize mu rundi rurimi atabyumva neza. Si byiza ko aya mateka yacu aburanishwa n’abanyamahanga nta Munyarwanda urimo. Ni byiza ko ubu hari abanyamahanga bake batangiye kumva amateka ariko si benshi.’’

Yasabye Abanyarwanda bari mu Bufaransa kwitabira imanza mu kwerekana no kumvisha abatarabaye mu Rwanda, batazi amateka yarwo, ukuri kw’ibyahabereye.

Yagize ati “Abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi byaba byiza baburaniye aho icyaha cyakorewe [mu Rwanda] kuko ni naho aho abagikorewe bari.’’

Me Gisagara yavuze ko urubanza rwa Muhayimana rutanga ubutumwa ku bakihisha ubutabera ko na bo ukuboko kwabwo kuzabageraho.

Tariki ya 21 Ugushyingo 2021 ni bwo Muhayimana Claude ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, atangira kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.

Muhayimana wari umushoferi wa Guest House de Kibuye ubwo Jenoside yabaga, ashinjwa kuyigiramo uruhare binyuze mu kuba yaratwaraga Interahamwe zagabye ibitero bitandukanye muri Perefegitura ya Kibuye, bigahitana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cy’ishuri i Nyamishaba, mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero ndetse no muri Stade Gatwaro. Byagabwe hagati ya Mata na Kamena 1994, ari na yo mezi atatu Jenoside yakozwemo igahitana Abatutsi barenga miliyoni.

Urubanza rwe rwanditse amateka kuko yabaye Umunyarwanda wa mbere ufatwa nk’umuturage usanzwe wagejejwe imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *