Karongi: Ashinja Muhayimana kumwicira nyina wabo

Umugore w’imyaka 49 y’amavuko ashinja Muhayimana Claude uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa kumwicira nyina wabo muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu buhamya bwatanzwe n’uwo mugore avuga ko avoka we yamubwiye  amakuru ko hari umuntu  witwa Muhayimana wagize uruhare mu rupfu rwa mukuru wa nyina waguye ku musozi wa Karongi.

Uyu mugore wafashwe n’ikiniga akarira , avuga ko  interahamwe zamufatiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ziramukubita, ata umutwe, nimugoroba arazanzamuka akomeza akoga.

Akimara kurira Me Richard Gisagara yamuhumurije amubwira ko  atagamije kumukomeretsa  ahubwo ari ukugirango n’aband bumve akaga yanyuzemo  gatuma aregera  indishyi. Akomeza avuga ko bamukubita  yari ageze ahantu amazi y’i Kivu yari yabaye umutuku kandfi hari  abavandimwe be azi ko bahiciwe.

Uyu mugore ari mu bandi batangabuhamya barimo gushinja Muhayimana ku ruhare rwe muri jenoside yabereye i Karongi ahahoze hitwa muri Kibuye. Muhayimana avugwaho gutwara interahamwe zagiye kwica mu bice bitandukanye bya Kibuye.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *