“Muhayimana yemere jenoside kuko twayikoze areke kujijisha urukiko”-Umutangabuhamya

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Muhayimana Claude ruri kubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa amusaba kwemera nta mananiza uruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Uwo mutangabuhamya wabutanze imbere y’urukiko kuwa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021 yakoranaga na Muhayimana muri Guest House ya Kibuye.

The Source Post yirinze gutangaza amazina ye ku bw’umutekano we. Gusa muri make ni umwe mu bakoranye na Muhayimana wakatiwe imyaka 14 kubera uruhare yaguze muri jenoside yakorewe abatutsi. Yemera ko yakoreye ibyaha kuri Guest house Kibuye na stade Gatwaro. Yavutse mu 1968 yari afite imyaka 26 mu 1994.

Perezida w’iburanisha yatangiye amusaba kurahira kuko yakatiwe ku byaha byakorewe ahatandukanye n’aho uregwa akekwa gukorera ibyaha.

Uwo mutangabuhamya yarireze yemera icyaha kandi aragihanirwa.

Yemeza ko yamenyanye na Muhayimana ubwo yakoranaga na we mu gihe cy’imyaka itanu bamaranye.

Ashinja Muhayimana gufatanya n’uwari umucungamutungo w’iyi guest house kwica uwitwa Munyankindi Anaclet wishwe azira ko yari umututsi. Gusa iyi dosiye ntabwo Muhayimana ayikurikiranwaho mu rubanza ari kuburana.

Uwo mutangabuhamya ashinja Muhayimana kuba yarateye amabuye muri stade Gatwaro ahari harahungiye abatutsi. Icyo gihe kandi ngo yari afite ubuhiri. Gusa icyaha cy’ibyabereye muri iyo stade Muhayimana ntagikurikiranweho.

Ku bijyanye n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside, Muhayimana akurikiranweho cyo gutwara interahamwe mu modoka  aho zabaga zigiye kwica abatutsi no gusahura, uwo mutangabuhamya avuga ko yamwibineye atwaye imodoka ya Nkundunkundiye Jean Bosco bitaga  Bongo Bongo.

Avuga ko umunsi umwe bahagurutse kuri Petrorwanda apakiye interahamwe bagarukana igihanga cy’uwitwa Bigirimana Jean Marie Vianney. Umutwe we bawumanitse ahahurira imihanda i Bwishyura (Kibuye) kuko ngo yari mu bashakishwaga cyane.

Umutangabuhamya aa we ngo yari agiye kujya muri iyo modoka ariko baramwangira kuko bahitagamo abasore bakomeye. Mu bahitagamo abakwiye kugenda mu modoka ngo na Muhayimana yabagamo.

Mu bandi bahitagamo abayigendamo harimo n’uwitwa Mbanenande Stanislas ngo wanafatanyije na Muhayimana guhitamo abajya mu Bisesero.

Yungamo ko Muhayimana atahatiwe gutwara iyo modoka, ko ahubwo ari we wibwirije bagiye kuyitwara kuko hari na sima bari barasahuye kwa Nkundunkundiye J.Bosco bashakaga gutwara.

Perezida w’iburanusha yamubajije niba hari abashoferi bishwe banze gutwara interahamwe, undi asubiza ko ntabo azi.

Yakomeje amubaza njba yarabonye  Muhayimana incuro nyinshi atwaye Daihatsu y’ubururu ijya mu Bisesero, asubiza ko yamubonye inshuro eshatu.

Muhayimana kandi ngo yatwaye umurambo w’umujandarume wari GD wapfuye amujyana iwabo mu Ruhengeri.

Abajijwe niba Muhayimana yari afite umugore w’umututsikazi, yabyemeje ariko asibanura ko atamurinze muri jenoside ngo ye kwicwa.

Perezida ati “Yaramurinze? Undi ati ” Arabeshya.” Amubajije impamvu ashingirahi kandi uwo mugore akiriho, yasubije ko amakuru afite ari uko bajya gutera kuri stade (yegereye hafi yaho Muhayimana yaru atuye) yamujyanye kuri guest. Gusa ngo nuko yari yamenye ko hari ibitero byari kujya gutwara ibyo yari yasahuye bityo bakica n’umugore we. Yungamo ko iyo aba ari ukumurengera aba yarasubiye kumujyana, akamuvana muri guest house. (Umugore wa Muhayimana baratandukanye).

Perezida na none yamubwiye ko mu 2014 ubwo Muhayimana yasakwaga muri telefone ye basanzemo nimero y’uwo mutangabuhamya, ndetse ngi harimo n’ubutumwa bugufi (sms) yamwandikiye, amubaza niba yaramuterefonnye

Undi yabyemeye ati ” Yego yambwiye ko yambonye muri dosiye ye ashaka kumbaza niba yaragize uruhare mu rupfu rwa Aimable mubwira ko atari ahari ansaba ko n’ibindi nazabimuvanaho.”

Perezida w’iburanisha yamusabye kuvuga icyo yongera ku byo amaze kuvuga, maze agira ati “Muhayimana yemere jenoside kuko twayikoze areke kujijisha urukiko.”

Kugeza ubu uwo mutangabuhamya aru mu zari imfungwa zireze zikemera icyaha,  zakoze ishyirahamwe ry’ubumwe n’ubwiyunge, zanditse ubuhamya zerekana ibyo buri wese yakoze muri jenoside. inyandiko ziyihyikirizwa ubuyobozi bwa gereza ngo zizagezwe ku bushinjacyaha. Uwo mutangabuhamya yahereye ku byabereye muri guest House yandikamo n’uruhare rwa Muhayimana.

Amakuru y’uru rubanza ari gukurikuranwa n’abanyamakuru b’abanyarwanda bafashijwe kurukurikirana umunsi ku wundi ku bufatanye bw’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press n’umuryango uharanira ubutabera na demokarasi ,RCN Justice&Democratie.

Ntakirutimana Deus

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *