Karongi: Ntibizeye ubutabera buzatangwa n’u Bufaransa

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Karongi bavuga ko bashidikanya ku butabera buzahabwa Muhayimana Claude uri kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda  rw’i Paris mu Bufaransa.

Uko gushidikanya baguhera ku mibanire bibuka u Bufaransa bwari bufitanye na leta yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi[ yari iyobowe na Habyarimana Juvenal].

Umwe mu bashikidikanya kuri ubwo butabera ni Murihano Jean Claude, agira ati “U Bufaransa bwagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, none ngo buri kuburanisha uwayigizemo uruhare bwanahaye ubwenegihugu. Icyizere mbiha gikabakaba 60%, kuko bagize uruhare na n’ubu nibo bari guca izo manza. Sinzi ukuntu mubyumva mushyize mu inyurabwenge.

Undi muturage agira ati “ Turutezeho ko bwaba ubutabera bwiza, ariko bakaba bahana umuntu wakoze icyaha.

Uko gushidikanya kugaragara ku barimo abapfakajwe na jenoside batuye i Karongi.

Ku bijyanye n’ uko gushidikanya, imiryango itandukanye irabahumuriza

Ku ruhande rwa Pax Press, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Manzi Gérard, ushinzwe ibikorwa by’umushinga RCN Justice et Memoire[ubutabera no kubungabunga amateka] muri Pax Press, banafatanyije kohereza mu Bufaransa abanyamakuru bari gukurikirana urubanza rwa Muhayimana, abasaba kugira icyizere, kuko ngo atari ubwa mbere ubutabera bwo muri icyo gihugu buburanishije abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Agira ati “ Ni urubanza ruri kuba nyuma y’urwa Capt Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, abahoze ari ba Burugumesitiri i Kabarondo , Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe igifungo cya burundu, na Fabien Neretse wakatiwe igifungo cy’imyaka 25. Twigira impungenge ashobora kuba umwere bakamurekura cyangwa agahamwa n’ibyaha agahabwa igihano mu bushishozi bw’urukiko.”

Yungamo ko ari kuburanishwa n’urukiko rugizwe n’abarimo abaturage b’inyangamugayo zatoranyijwe, basanzwe batanga ubutabera, ku buryo bigoye kubogama.

Umuryango Haguruka uhumuriza abo baturage ko hari abanyarwanda barengera inyungu z’abarokotse bari gukurikiran urwo rubanza harimo n’abarokokeye i Karongi.

Ku ruhande rw’umuryango urengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, Madame Uwimpaye Celestine, umuyobozi wa AVEGA mu ntara y’i Burengerazuba ahumuriza abafite uko gushidikanya, abasaba gutegereza icyemezo cy’urukiko, avuga ko bizeye ubwo butabera ariko batabura kugira impungenge bitewe n’ibyo babonye ku Bufaransa.

Ati “Urubanza rwa Muhayimana turwitezeho ubutabera nyabwo kuko dufite ubuyobozi bwiza buhagarariye abaturage bose, ndetse bunareberera icyaha cya jenoside nk’icyaha kitazasaza.”

Abo rero twizeye ko bazakurikirana urubanza, rugacibwa mu buryo bwiza kuko ni zimwe mu ntego igihugu cyacu cyimirije imbere zo guha ubutabera uwahohotewe.”

Yungamo ati “ Ku muntu ugitekereza atyo, ni byo koko u Bufaransa hari igihe tutabwizeraga kuko baje bari ku ruhande rumwe mu gihe cya jenoside ndetse no mu gihe cya zone Turquoise twarabibonaga ko abafaransa batitwaye neza, ariko kugeza ubu kubera umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bufaransa, twizera ko ubungubu bizagenda neza, kandi ubutabera bugakurikiranwa, uwakoze icyaha akakiryozwa.”

Muhayimana Claude ari kuburanishwa mu Bufaransa ku ruhare muri jenoside yakorewe abatutsi nk’umufatanyacyaha muri yo ndetse n’icyaha  cyibasiye inyoko-muntu. Mu rubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo akomeje gushinjwa gutwara mu modoka interahamwe mu bitero bitandukanye byaguyemo abatutsi.

Ntakirutimana Deus