Gen Sartre yicujije gukingira ikibaba Muhayimana uri kuburanishwa ku ruhare rwe muri Jenoside

Mu 1994, uyu mugabo yari umushoferi wa Guest House de Kibuye yari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ashinjwa ko yatwaraga intagondwa z’Abahutu n’abasirikare bagiye mu bikorwa byo kwica Abatutsi ku misozi yo hirya no hino muri Kibuye ndetse ko yagize uruhare mu gitero cyagabwe ku kigo cy’ishuri kimwe cyo muri ako gace muri Mata 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 60 akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Claude Muhayimana kandi ni umwe mu Banyarwanda bakoranaga n’abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda muri ‘Opération Turquoise’.

Ubwo urubanza rw’uyu mugabo rwakomezaga muri iki Cyumweru, Gen Sartre Patrice wari umuyobozi wa Opération Turquoise muri Gikongoro akaba n’umukoresha wa Muhayimana yitabye urukiko nkuko byatangajwe na IGIHE dukesha iyi nkuru.

Gen Sartre Patrice yahamagajwe kubera ko yakingiye Claude Muhayimana ikibaba ubwo yashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rwasabaga ko uyu Muhayimana yoherezwa ngo aburanishwe, Gen Sartre yanditse inyandiko avuga ko nibamwohereza mu Rwanda FPR izamugirira nabi. Ibi bifatwa nko kuba yaramukingiraga ikibaba kuko yari azi neza ibyo yasize akoze mu Rwanda muri 1994

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Me Martin Karongozi uhagarariye abaregera indishyi, yavuze ko ubwo Gen Sartre yageraga mu rukiko yamuhase ibibazo birimo n’icyo bagendeyeho bajya guha akazi Muhayimana.

Gen Sartre ngo yavuze ko atibuka neza ibyo bagendeyeho bajya guhitamo Muhayimana ngo abe umwe mu berekaga inzira (Guide) ingabo z’Abafaransa ku Gikongoro.

Me Karongozi ati “Namubajije uko batoranyaga abantu babafasha kuko yari mu babayoboraga numva ntabasha kubisobanura, avuga ko inzego zari zishinzwe kureba ababayoboraga b’Abanyarwanda bavugaga Igifaransa. Yasaga nk’aho atabyibuka neza ariko bigaragara ko bashobora kuba baramutoranyije kubera ko afite umugore w’Umututsi, bivuga ngo bashakaga umuntu udafite aho abogamiye.”

Gen Sartre aricuza

Me Martin Karongozi yakomeje amubaza impamvu yanditse avuga ko Muhayimana niyoherezwa mu Rwanda FPR izamugwa nabi kandi yari azi neza amateka ye arimo n’uko yijanditse muri Jenoside.

Ati “Général Sartre yarambwiye ngo icyo gihe igihugu cye cyari kitari cyagafata icyemezo cyo kureka ngo imanza zibe. Muri make ni nko kumbwira ngo ‘njye ndi umusirikare nakurikiraga politike y’igihugu cyacu.”

Général Sartre yavuze ko igihe yoherezwaga mu Rwanda Abanyepolitike b’Abafaransa bababwiraga ko bagiye gukemura kibazo cy’amakimbirane hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ngo ntabwo bababwiye ko ibiri kuba ari Jenoside.

Me Karongozi yakomeje avuga ko Général Sartre yamubwiye ko kuri ubu yicuza kuba yarakingiye ikibaba Muhayimana.

Ati “Yarambwiye ati ‘rwose ntabwo nari kunyuranya na politike y’Igihugu cyanjye ariko nicuza ibyo nakoze’. Nicuza kuba naramukingiye ikibaba. Ntabwo twashishoje, amakuru twari dufite ntabwo ariyo, ariko rwose ndemera ko hari uruhare twagize mu byabaye.”

Muri uru rubanza kandi humviswe abatangabuhamya batandukanye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare barangije ibihano byabo.

Uretse aba batangabuhamya, muri uru rubanza hatumiwemo n’abahanga mu mateka y’u Rwanda kugira ngo bafashe abacamanza kumva neza imizi y’ikibazo.

Manifesto y’Abahutu yagarutsweho

Ubwo hongerwaga kuganira ku mateka y’u Rwanda, imwe mu ngingo zagarutsweho ni inyandiko izwi nka Manifesto y’Abahutu.

Iyi manifesto yo ku wa 24 Werurwe 1957 ikubiyemo urwango rukabije, rwatozaga Abahutu bakuru n’abato kwanga Abatutsi urunuka babita ko aribo nkomoko y’ibibazo bafite byose.

Muri uru rubanza, abanyamategeko bahagarariye uregwa bavuze kuri Manifesto y’Abahutu bavuga no ku kiswe ibaruwa y’Abagaragu b’i Bwami.

Icyo abo banyamategeko bashakaga kwerekana ni uko koko iyo Manifesto y’Abahutu irimo amagambo akakaye ariko bagashaka no kwerekana ko n’Abatutsi atari shyashya, niko kuvuga kuri iyo baruwa y’abagaragu b’i Bwami.

Iyo baruwa y’abagaragu b’i Bwami, ni inyandiko iri mu gitabo cyo mu 1962 cyanditswe na Nkundabagenzi ubwo yasozaga Kaminuza mu Bubiligi.

Nkundabagenzi avuga ko yayikuye mu isomero ry’Ingoro y’Ibwami mu Bubiligi ariko akavuga ko ari inyandiko mpimbano idasinye ku buryo byagaragaza koko ko ari ukuri.

Iyi nyandiko ivuga ko abagaragu b’i Bwami basubizaga iyo Manifesto y’Abahutu bavuga ngo ‘twebwe twarabahatse kuva kera ntaho duhuriye’.

Me Martin Karongozi yavuze ko yabwiye urukiko ko iyo baruwa y’abagaragu b’i Bwami ari ikinyoma, asobanura byimbitse uko ibyo banditsemo atari ko byari bimeze hagati y’abanyarwanda cyane mu Bahutu n’ABatutsi, ko byanditswemo mu gushaka impamvu yo kubabibamo urwango rwagejeje ku bwicanyi bwakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uru rubanza Muhayimana ahakana ibyaha byose aregwa, akavuga ko atari i Kibuye ubwo ubwicanyi bwakorwaga.

Muhayimana yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *