Umuganga akurikiranweho kwaka umurwayi ruswa y’amafaranga miliyoni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuganga ukorera muri bimwe mu bitaro bya Leta ukurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kugira ngo avure umurwayi n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Uyu muganga w’imyaka 49 yatawe muri yombi ku wa 7 Mutarama 2022, ahita atangira gukorwaho iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Yasobanuye ko ibi byaha uyu muganga akekwaho yabikoze binyuze mu kubeshya umurwayi ko mu bitaro yamwakiriyemo nta byumba (operating theater) byo kubagiramo bihari ashaka kumusaba ruswa no kumwumvisha ko uwo murwayi ko nta bundi buryo buhari bwo kuvurwa adatanze ruswa.

Yagize ati “Yategetse umurwayi ko yashaka 1.000.000 Frw [miliyoni] kugira ngo azamubagire mu bindi bitaro byigenga bikorera mu Mujyi wa Kigali, aho asanzwe akorera nk’umuganga w’umunyabiraka. Aya mafaranga yamwatse si ayo kugira ngo amuvure, ni ayo kumwemerera kumuvurira mu bindi bitaro. Byumvikane ko iya ataza gufatwa, umurwayi yari gutanga ayo yasabwe akaza kongera n’ikiguzi cy’ubuvuzi.’’

Yakomeje ati “Uyu muganga yasabye umurwayi gushaka 1.000.000 Frw kugira ngo azamubagire mu bitaro byigenga biri mu Mujyi wa Kigali. Yaje gufatwa amaze kwakira 50.000 Frw abyita Ubunani nk’uko yabitegetse umurwayi. Tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo muganga yamwijeje ko azamuvura ku wa 5 Mutarama 2022 akamuvurira ku bindi bitaro byigenga.’’

Uyu murwayi ngo yari yaturutse mu ntara ahawe uburenganzira bwo kujya kwivuriza ahandi [ transfer] kuko aho yavurirwaga, nta bushobozi bwari buhari.

Iki kinyamakuru gitangaza ko cyamenye amakuru ko uwo muganga yamaze kwirukanwa, azira icyo cyaha kinyuranye n’amahame y’umwuga, mu gihe umurwayi wari wasabwe ruswa kuri ubu ari kwitabwaho na bya bitaro.

Dr Murangira yashimangiye ko RIB iri maso ndetse itazihanganira ukora ibyaha yitwaje umwuga akora kuko bihanwa n’amategeko.

Ati “Usibye kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda, ariko binyuranyije n’amahame agenga abaganga, gutegeka umurwayi ngo aguhe amafaranga kandi atari ikiguzi cy’uko wamuvuye kugira ngo uzamuvurire ahandi hantu, ukanamubeshya ko nta byumba byo kubagiramo abarwayi bihari, ntibikwiye. Uburyo bwo kwaka ruswa ntibusanzwe. Turasaba abantu kugira amakenga, kuko ruswa isigaye ifite amazina menshi bayibatiza.’’

“Niba ruswa iri kototera umwuga twubaha birasaba buri wese kugira uruhare mu kuyirwanya. Ubu bwoko bwa ruswa burihariye, ntibusanzwe, burihariye ndetse ni yo mpamvu bikwiye kwitonderwa.’’

Uyu muganga agitabwa muri yombi yafungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo. Uru rwego rwakoze dosiye ye ndetse ruyiregera Ubushinjacyaha ku wa 12 Mutarama 2022.

Ibyaha uyu muganga akurikiranyweho bihanwa n’amategeko. Ahamijwe icyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite, giteganywa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018, iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *