Mubazi ntabwo zizigera zivanwa kuri moto- Umuvugizi wungirije wa Leta

Leta y’ u Rwanda yafashe icyemezo cyo gucoca bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abatwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali baherutse kwirara mu mihanda bagahagarika bimwe mu bikorwa.

Abo bamotari bakoze imyigaragambyo kuwa Kane tariki 13 Mutarama 2022,  bavugaga ko badashaka mubazi zashyizwe kuri moto zabo kuko ngo zituma bahendwa kandi inyungu ikajya mu maboko y’uwazibahaye. Ikindi bagaragazaga ni ubwishingizi bavuga ko bubahenda ku buryo ngo hari aho bwikubye inshuro eshatu.

Iby’ibyo bibazo byahagurukije inzego zirimo Urwego ngenzuramikorere (RURA), Polisi y’u Rwanda n’abamotari.

Alain Mukurarinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje Isango Star ko guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, igikorwa cyo kugenzura Mubazi za Moto gihagaritswe by’agateganyo.

Ikindi ni uko amande y’ibihumbi 25 Frw bacibwaga iyo bakoze amakosa ku bijyanye na mubazi (kutazikoresha) yagizwe ibihumbi 10 Frw.

Mukurarinda ariko yakuriye inzira ku murima abamotari bifuzaga ko mubazi zakurwaho, ababwira ko zitazigera zikurwaho.

Ku bamotari bavangira abandi (bakora nta byangombwa) Mukurarinda avuga ko icyo kibazo kigiye guhagurukirwa.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo abamotari bakomeze akazi kabo bishimye.

Ati “Bakomeze gusobanurirwa iyi gahunda ya mubazi, ndetse hafashwemo n’umwanzuro y’uko na bo ubwabo babizi neza y’uko bifitemo abantu benshi bakora nta byangombwa bafite. Twumvikanye ko kuva ejo mu gitondo inzego zitandukanye ubwo hari RURA, Polisi, RCA, Umujyi wa Kigali ndetse na Ferwacotamo, ari uguhuza imbaraga abo bantu bose badafite ibyangombwa buzuze ibisabwa”.

RURA igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali abatwara abagenzi kuri moto mu basaga ibihumbi 26, abafite ibyangombwa bibemerera gukora bakaba ari 19.300 abandi bakora ntabyo bafite.

Abamotari basabaga iki?

Umwe mu bamotari bari muri iyi myigaragambyo hafi y’ahahoze Gereza ya Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko icyo bifuza ari uko ibibazo byabo bikemuka.

Ati “Turifuza ko ibibazo bikemuka, kuko turi gukorera amafaranga menshi agatwarwa n’abandi nk’aho aribo bashoye. Umuntu arakorera ibihumbi bibiri bagatwaraho 300 Frw?”

Umumotari ahabwa mubazi ku buntu ariko Yego Moto yazitanze, ikajya yiyishyura kuri buri rugendo akoze.

Umugenzi uteze moto, ibilometero bibiri bya mbere abyishyura 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mbere yari 133 Frw.

Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw.

Uwo mumotari yavuze ko hari amakuru batigeze bahabwa ubwo basabwaga gukoresha mubazi, baza kwisanga bazitangaho amafaranga menshi kandi batari babizi.

Ati “Hari ikibazo cya mubazi, hari n’ibindi bibazo bigendanye n’ubwishingizi bari batubwiye ko babugabanya ariko ntabwo byakozwe. Ikindi na Yego Moto iri kuturenganya, kandi ntabyo twari twarabwiwe.”

Umumotari ufashwe atari gukoresha mubazi acibwa amande y’ibihumbi 30 Frw.

Umumotari witwa Bizimungu Innocent we yagize ati “Dufite ikibazo cy’akarengane kuko twararenganye hano mu Mujyi wa Kigali. Icya mbere dutanga umusoro wa RURA, twishyura imisoro, tukanatanga ibihumbi by’umusanzu muri koperetive kandi ntacyo zitumariye. Ubu noneho dore batwambitse ibi byuma biri kudukata amafaranga 15%.”

RURA isobanura ko iyo umumotari akoze urugendo, atwara 90,2% y’ikiguzi; YEGO Moto igatwara 8,3% hanyuma 1,5% asigaye akagendera mu guhererekanya amafaranga.

Muri ayo mafaranga 8,3%, harimo amafaranga aya mubazi, aya internet umumotari ahabwa. Niba ukoze urugendo rwa 1000 Frw, umumotari atwara 902 Frw, Yego Moto igatwara 83% andi akagendera mu guhererekanya amafaranga.

Ubwishingizi bwa moto bwikubye gatatu

Abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka.

Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw.

Abamotari basobanura ko ubwishingizi busa n’ubwarushije agaciro moto, bagasaba ko iki kibazo cyigwaho mu buryo bwihariye. Bavuga ko ubwishingizi nubwo babwishyura mu byiciro, batigeze bamenyera igihe ingano y’amafaranga yazamukiye.

Abatanga serivisi z’ubwishingizi basobanura ko impamvu ibiciro byazamutse ari uko n’amafaranga yishyurwa mu gihe habaye impanuka yabaye menshi kurusha uko byari bisanzwe.

Sosiyete nyinshi z’ubwishingizi mu gihugu ntabwo zishingira abamotari kubera “ibihombo” zahuraga nabyo, ari nayo mpamvu itanga ubwishingizi bwa moto ari Radiant gusa. Mu 2019, iyi sosiyete yinjije miliyari na miliyoni 490 Frw ariko hishyurwa miliyari 3,6 mu mpanuka.

Mu 2020 ho yishyuwe miliyari 3,9 Frw mu gihe ayo yinjije avuye mu bwishingizi bwa moto yari miliyari 1,2 Frw.

 

 

 

2 thoughts on “Mubazi ntabwo zizigera zivanwa kuri moto- Umuvugizi wungirije wa Leta

  1. Niba ari ukuzigumishaho ku ngufu Abayobozi bahumure rwose ntabwo zizava kuri motoNubundi zimaze igihe ziri kuri moto ariko zidakora.

  2. Niba ari ukuzigumishaho ku ngufu. Hatarebwe inyungu Motard afitemo. Abayobozi bahumure rwose ntabwo zizava kuri moto Nubundi zimaze igihe kinini ziri kuri moto ariko zidakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *