Perezida Keita wayoboye Mali yitabye Imana

Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wabaye Prezida wa Mali kuva mu 2013 kugeza mu 2020 yitabye Imana.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko yaguye mu rugo rwe i Bamako mu murwa mukuru wa Mali.

Icyamuhitanye ntikiratangazwa. Perezida Ibrahim Boubacar Keïta atabarutse afite imyaka 76. Yavuye ku butegetsi muri Kanama (mu kwa 8 ) 2020. Icyo gihe yabuvanweho n’abasirikare ku ngufu.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *