Umubirigi Christian Benteke ashobora kwigendera, Umwongereza Joe Anderson arashakishwa
Umukinnyi w’imbere wa Crystal Palace n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi Christian Benteke ashobora kujya gukinira ikipe ya Fenerbahce, ni mu gihe amasezerano afitanye n’a Palace azarangira ku wa 30 z’ukwa gatandatu nkuko The Sun yabitangaje.
Ku rundi ruhande, Everton yemereye amasezerano mashyaumukinnyi w’inyuma w’Umwongereza Joe Anderson w’imyaka 20 mu gihe amakipe atari make yo mu Bwongereza imushaka cyane nubwo agifitanye amasezerano n’ikipe ye azarangira mu mpeshyi nkuko Liverpool Echo yabitangaje.
Hagati aho Atletico Madrid irashaka kugura mu mpeshyi umukinnyi wa Barcelona, umunya Espagne Riqui Puig w’imyaka 21.
Barcelona na Paris Saint-Germain ziri gushaka umukinnyi w’inyuma wa Monaco, umunya Bresil Caio Henrique w’imyaka 23.