Umubirigi Christian Benteke ashobora kwigendera, Umwongereza Joe Anderson arashakishwa

Umukinnyi w’imbere wa Crystal Palace n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi  Christian Benteke ashobora kujya gukinira ikipe ya Fenerbahce, ni mu gihe amasezerano afitanye n’a Palace azarangira ku wa 30 z’ukwa gatandatu nkuko The Sun yabitangaje.

Christian Benteke
Christian Benteke

Ku rundi ruhande, Everton yemereye amasezerano mashyaumukinnyi w’inyuma w’Umwongereza Joe Anderson w’imyaka 20 mu gihe amakipe atari make yo mu Bwongereza imushaka cyane nubwo agifitanye amasezerano  n’ikipe ye azarangira mu mpeshyi nkuko Liverpool Echo yabitangaje.

Hagati aho Atletico Madrid irashaka kugura mu mpeshyi  umukinnyi wa Barcelonaumunya Espagne Riqui Puig w’imyaka 21.

Barcelona na Paris Saint-Germain ziri gushaka umukinnyi  w’inyuma wa Monaco, umunya Bresil Caio Henrique w’imyaka 23.

Caio Henrique
Caio Henrique