Umaze imyaka 12 ari Gitifu w’akagari yatorewe kuba Umudepite

“Inkweto zanjye ni bote na supuresi, kuko nizo mpora nambaye nzamuka imisozi, nambuka n’ibishanga ngo ngere ku baturage, mbasezeranyije ko nimuntora ntazazivaho kuko nzaba mpagarariye abaturage.”

Iyi ni imvugo ya Basigayabo Marcelline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, umwanya amazeho imyaka 12, agiye kuvaho yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, hakurikijwe ibyatangajwe by’agateganyo na Komisiyo y’Amatora ku majwi y’abagore biyamamarizaga kuba abadepite bahagarariye 30% by’abagore mu nteko bagize.

Uyu muyobozi ari mu bagore bane batowe mu Ntara y’Amajyaruguru batsindiye kujya mu nteko, aho yaje ku nwanya wa kane n’amajwi akabakaba 90%.

Basigayabo ubwo yiyamamazaga tariki ya 29 Kanama 2018, yavuze ko azaharanira iterambere ry’umuturage  kuko azi ibibazo bagira byose, kandi ko bizoroha kuko yari asanzwe akorana na minisiteri zose, dore ko gitifu afasha gushyira mu bikorwa gahunda zigenwa n’izo minisiteri.

Icyo gihe yiyamamaza ari mu bahawe amashyi nenshi, cyane amaze kuvuga ko ari gitifu w’akagari, yongeyeho imyaka amaze ari ku rwego rw’akagari nk’ufite impamyabushobozi ya kaminuza A0) utaratekereje gushaka akazi mu nzego zo hejuru bamwe bita akaryoshye, akomeza gukomerwa amashyi.

Basigayabo wajyaga kwiyamamaza ari muri bisi rusange, yahatanaga n’amazina akomeye arimo azwi mu bukire mu ntara y’Amajyaruguru. Izina rye ridakomeye rizamukanye n’ayandi y’abakomeye arimo nka Murekatete Marie Therese wari usanzwe ari umudepite muri manda ishize, Uwingabire Marie Solange, avoka utarasigaga imodoka ye iri mu zitunze bake mu Rwanda ya V8 ajya kwiyamamaza, Nirere Marie Therese wayoboraga ikigo nderabuzima wavuze ko azavura inteko ndetse n’ibikorwa byayo [agaragaza kubinoza] bibagerereho igihe, kuko asanzwe ari umuganga.

Mu zindi ntara naho hagiye hatorwa abagore bafite amazina  akomeye.   Abo barimo nka Kanyange Phoebe usanzwe ayobora ishyaka PSP watorewe mu Mujyi wa Kigali, Nyirarukundo Ignatienne wari usanzwe ari umudepite muri manda ishize watorewe mu Majyepfo ndetse na Nyiragwaneza Athanasie wari usanzwe mu nteko watorewe mu Burengerazuba.

Muri rusange dore abatowe ndetse n’abari bagize inteko yagombaga kubatora. Uko intara igira abaturage benshi ni ko n’umubare w’abatorwa ugenda uzamuka.

Umujyi wa Kigali

Inteko itora yari  igizwe n’abantu 9 658, yagombaga guhitamo babiri mu bakandida 16, hatowe;

1. Ndangiza Madina 87.2%
2. Kanyange Phoebe 84.2%

Intara y’Amajyepfo

Inteko itora yari 31 259 igomba guhitamo batandatu mu bakandida 62. Abitabiriye itora ni 87%, abatowe ni;

1. Nyirarukundo Ignacienne 78.4%
2. Uwanyirigira Gloriose 74.8%
3. Ahishakiye Mediatrice 69.5%
4. Uwera Kayumba Marie 69.3%
5. Uwamariya Veneranda 67.6
6. Uwumuremyi Marie Claire 66.8 %

Intara y’Amajyaruguru

Inteko itora yari igizwe n’abagera ku 24194 igomba guhitamo bane mu bakandida 23. Ubwitabire bw’amatora bwabaye 95.9%, hatowe;

1. Murekatete Marie Therese 95.9%
2. Uwingabiye Solange 94.5%
3. Nirere Marie Therese 92.1%
4. Basigayabo Marceline 89.4%

Intara y’Uburengerazuba

Inteko itora yari 31 538 igomba guhitamo batandatu mu bakandida 39. Abitabiriye itora ni 99.8%, hatorwa;

1. Nyirabazayire Angelique 95.5
2. Ayinkamiye Speciose 94.6%
3. Muzana Alice 94.9%
4. Mukabikino Jeanne Henriette 93.6%
5. BAkundufite Justine 92.3%
6. Uwambaje Aimée Sandrine 93.1%

Uburasirazuba

Inteko itora yari 33 059, igomba guhitamo batandatu mu bakandida 39. Ubwitabire bw’amatora bwabaye 99.8%, hatorwa;

1. Nyiragwaneza Athanasie 81.6 %
2. Mukarugwiza Annonciata 72.8%
3. Rubagumya Furaha Emma 71.3%
4. Uwineza Béline 70.6%
5. Mukamana Alphonsine 67.9%
6. Uwamahoro Berthilide 67.4%

Aba bagore bagize 24 batorwa mu ntara zitandukanye biyongera ku badepite 53 batowe mu buryo bwa rusange bakomoka mu mashyaka 9 nk’uko bigaragazwa n’amajwi yamaze gutangazwa by’agateganyo.

Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugirwa n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki n’abakandida bigenga ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Amatora y’icyiciro cy’abagore yabaye ku wa 4 Nzeri 2017, akurikira aya rusange yabaye umunsi umwe mbere yaho.

Ntakirutimana Deus

4 thoughts on “Umaze imyaka 12 ari Gitifu w’akagari yatorewe kuba Umudepite

  1. uyu muyobozi ndamuzi neza,nibuka igihe narahiraga mu muryango RPF Inkotanyi aribwo namumenye,nakomeje kujya mubona mpita mu bice byegereye umupaka wa Gatuna koko yambaye inkweto za bote!uyu Ni umukozi nyawe ukwiriye kuvugira abaturage kuko nkurikije igihe muziye abifitemo uburambe kdi azi neza ibibazo byabo.azagire akazi keza.

  2. Arabikwiye kuko imyaka amaze ayobora biragaragaza ko yabaye inyangamugayo

Comments are closed.