Umukandida wigenga Nsengiyumva ategereje amajwi yabonye mu matora mu masaha atatu

“Niba baratangaje ibya Nsengiyumva Janvier watowe kuva saa sita kugera saa cyenda, hari Nsengimana Janvier watowe kuva saa moya kugeza saa sita ndetse no muri diaspora.”

Iyi ni imvugo ya Nsengiyumva Janvier umukandida wigenga mu matora y’abadepite mu Rwanda, wagize ikibazo cyo kwibeshywa ku izina rye, hagasohoka ku rupapuro rw’itora izina rya Nsengimana Janvier.  Icyo gihe komisiyo y’amatora yatangaje ko habayeho kwibeshya gato ku izina, ariko ngo ikirango n’ifoto biriho ni ibye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yavuze ko agitereje icyemezo cya komisiyo kitamunyura agashaka ukundi abigenza.

Ati ” Uruhande nkiriho biracyari kwa kundi, kuko ibyatangajwe ni agateganyo. Uwatowe si njye,

Nshingiye ko ibyo batangaje, batangaje ibya Nsengiyumva Janvier, hateganyijwe kumenyekana n’ibyatowe kuri Nsengimana Janvier…., Perezida wa Komisiyo y’Amatora yavuze ko babonye amakosa.”

Yongeraho ati “Mu ijambo rye [Kalisa Mbanda]yavuze ko bigeze mu ma saa sita, aho babimenyeye basabye abantu ko bahindura ahanditse Nsengimana Janvier bakahandika Nsengiyumva Janvier. Ubwo rero niba baratangaje ibya Nsengiyumva Janvier watowe kuva saa sita kugera saa cyenda, hateganyijwe hari Nsengimana Janvier watowe kuva saa moya kugeza saa sita ndetse no muri diaspora…. ariko byibuze amajwi ye akamenyekana.”

Avuga ko ataragira igihe cyo kugira icyo abitangazaho, kuko ngo akiri mu mishyikirano na komisiyo y’amatora. Avuga kandi ko kuba harabayemo ikosa bafata umurongo wo kurikosora akabimenyeshwa.

Akomeza avuga ko hari icyerekezo ateganyije kugeza ibijyanye n’amajwi bitangajwe ku buryo butari ubw’agateganyo.

Ku ruhande rwe kandi ngo ntafite ikibazo ahubwo ngo gifite abibeshye ku mazina ya Nsengiyumva na Nsengimana, akemeza ko atibonye kuri lisiti y’itora.

Komisiyo y’amatora yamubwiye ko ibyatangajwe ari iby’agateganyo ariko ngo baracyari mu mishyikirano.

Ati ” Ntabwo ndagira igihe cyo gutangaza icyo mbitekerezaho, turacyari mu mishyikirano. Niba harabayeho ikosa bafite umurongo bagenderaho wo kurikosora nkabimenyeshwa mu buryo nyabwo. Icyerekezo ndacyagitegereje kugeza igihe runaka. Ndacyategereje mu gihe runaka nihaye. Ndacyari mu murongo ko ntibonye kuri lisiti y’itora. Ntaho nabona ikibyemeza ko nabonye aya manota.”

Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko hagize ikibazo kivuka biteguye kuburana na Nsengimana. Izina Nsengimana ryari kuri lisiti y’itora ntiryashije kugira n’ijwi 1% kuri 5% asabwa umukandida wigenga ngo abe yatsindiye kujya mu nteko.

Nsengiyumva afite iminsi 5 yo kujurira mbere yuko hatangazwa ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora.

Ntakirutimana Deus