Amashyaka ya Opozisiyo mu nteko, PSR na PSP ntiyahiriwe, hari umuvuno mushya

Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri, amashyaka avuga ko atavuga rumwe na leta yatorewe kugira abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ni nyuma y’ibyatangajwe mu matora y’abadepite aho imitwe ya politiki yabonye amajwi akurikira:

– FPR amajwi 74% imyanya 40
– PSD amajwi 9% imyanya 5
– PL amajwi 7% imyanya 4
– DGP amajwi 5% imyanya 2
– PSImberakuri amajwi 5% imyanya 2.

Abakandida bigenga ntibahiriwe n’aya matora ukurikije amajwi babonye. Ibyo kubona amajwi kwabo, abanyapolitiki batandukanye bagaragaje ko bikiri kure nk’ukwezi ukurikije ibyasabwa mu gihe bagize ikibazo cyo kuva mu nteko bagasimbuzwa, kuko hategurwa amatora atwara akayabo, ikindi ni ukuba batazwi ku rwego rwo hejuru.

Amajwi bagize

Ntibanyendera 0,001
Sebagenzi 0,004
Mpayimana 0,87
Nsengiyumva 0,001

Kuri bamwe ni amateka adasanzwe atari yarigeze abaho mu Rwanda, aho ishyaka ritavuga rumwe na leta rigaragara mu nteko ishinga amategeko. Ku bandi byerekana imbaraga iryo shyaka rishobora kuba rifite bijyanye na politiki yaryo abaturage bumva cyangwa intambwe iterwa ku bijyanye na demokarasi.

Aya mashyaka ari mu avutse vuba yabonye amajwi ajya kungana n’ay’ayavutse mu 1991.

Ku rundi ruhande Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda PSR ntiryabonye umwanya n’umwe mu nteko, dore ko ryisunze FPR Inkotanyi ariko rikaba ritagezweho mu bakandida ba FPR bagomba kujya mu nteko ukurikije amajwi yatangajwe by’agateganyo na Komisiyo y’Amatora.

Umukandida w’iri shyaka ari ku mwanya wa 75 mu bagera kuri 80, FPR yatanze.

Iri shyaka rya PSR ryakunze kunengwa n’abayoboke baryo ku bijyanye n’imiyoborere. Ndetse hari ababona umuyobozi waryo nk’ukomeye kurenza ishyaka.

Mukabunani Fazil na Kanyange

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwiyamamaza, Umuyobozi waryo Rucibigango Jean Baptiste yashimiye FPR yemeye ko bayisungaho, kuko ngo abona bitaborohera kubona umudepite n’umwe mu nteko, kuko yagenzuye agasanga basabwa gutorwa n’abantu bangana n’abatuye akarere ka Gatsibo; basaga ibihumbi 300.

Irindi shyaka rigaragara ko ritabonye umwanya mu nteko mu badepite 40 ba FPR Inkotanyi ni PSP riyoborwa na Kanyange Phoibe. Umukandida waryo ku rutonde rwa FPR Inkotanyi ari ku mwanya wa 71.

Kanyange utari ku rutonde rwa FPR yafashe iya mbere aca umuvuno mushya wamufasha kwicara mu nteko  yiyamamaza muri 30% by’abagore mu mujyi wa Kigali, aho ashobora kubona n’umwanya.

Hagati aho n’ubwo amashyaka ya PSD na PL yabonye imyanya mu nteko, yagiye atakaza imyanya ugeranyije n’ayo yari afite mu nteko muri manda ishize, ibi byabaye kandi kuri FPR Inkotanyi yatakaje umwanya umwe ugereranyije n’iyo yari ifite muri manda ishize, kuko yari ifite 41, mu gihe ibyo komisiyo yatangaje by’agateganyo bigaragaza ko izabona imyanya 40.

Muri rusange, imitwe ya politiki 6 yari yisunze FPR Inkotanyi muri aya matora ine muri yo yabonye abadepite mu nteko, barongowe na Musa Fazil Harerimana uri ku mwanya wa 10 ku rutonde, harimo kandi Pie Nizeyimana wa UDEPR, Mukamana Elisabeth wa PPC, Ndagijimana Leonard wa PDC.

Urutonde rw’Abadepite 56 bamaze kumenyekana ukurikije ibyatangajwee na Komisiyo y’amatora ndetse harebwe ku ntonde imitwe ya politiki yashyikirije iyi komisiyo.Haracyategerejwe 24 bo mu Nzego z’Abagore.

Nta gihindutse inteko yaba igizwe n’aba

FPR INKOTANYI

1. IZABIRIZA Marie Médiatrice
2. BITUNGURAMYE Diogène
3. MURUMUNAWABO Cécile
4. RUKU-RWABYOMA John
5. MUKABAGWIZA Edda
6. NIYITEGEKA Winifrida
7. MPEMBYEMUNGU Winifrida
8. NDAHIRO Logan
9. MBAKESHIMANA Chantal
10. HARERIMANA MUSA Fazil PDI
11. MUTESI Anita
12. RWAKA Claver
13. HABIYAREMYE J.P. Célestin
14. NYABYENDA Damien
15. MUKANDERA Iphigénie
16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier
17. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc
18. UWIRINGIYIMANA Philbert
19. RWIGAMBA Fidèle
20. MUKOBWA Justine
21. NDAGIJIMANA Léonard PDC
22. UWAMARIYA Rutijanwa Marie Pélagie
23. NYIRABEGA Euthalie
24. UWANYIRIGIRA Marie Florence
25. UWAMAMA Marie Claire
26. KABASINGA Chantal
27. BARIKANA Eugène
28. NIZEYIMANA Pie UDPR
29. KAREMERA Francis
30. MUHONGAYIRE Christine
31. UWAMARIYA Odette
32. YANKURIJE Marie Françoise
33. UWIZEYIMANA Dinah
34. MUKAMANA Elisabeth PPC
35. BUGINGO Emmanuel
36. TENGERA Francesca
37. MUREBWAYIRE Christine
38. MANIRARORA Annoncée
39. AKIMPAYE Christine
40. SENANI Benoit

PSD
41. Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome
42. NYIRAHIRWA Vénéranda
43. HINDURA Jean Pierre
44. RUTAYISIRE Géorgette
45.MUHAKWA Valens

PL
46. MUKABALISA Donatilla
47. MUNYANGEYO Théogène
48. Dr. MBONIMANA Gamaliel
49. MUKAYIJORE Suzanne

DGPR
50. HABINEZA Frank
51.NTEZIMANA Jean Claude

PS IMBERAKURI
52. MUKABUNANI Christine
53.NIYORUREMA Jean Rene.

Abahagarariye urubyiruko

54.IMANIRAHO Clarisse
55.KAMANZI Ernest

Uhagarariye abafite ubumuga

56.MUSORINI Eugene.

Ntakirutimana Deus

g