Rwanda: Abaturage bungukiye mu gikorwa cyo Kwita Izina 2018 kirimbanyije mu myiteguro (amafoto)

Imyiteguro ni yose mbere y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, igikorwa giteganyijwe tariki ya 7 Nzeri 2018.

Ikinyamakuru The Source Post cyanyarukiye mu Kinigi, gikora urugendo Kigali-Musanze-Kinigi. Mu ijoro amatara araka ku muhanda mu bice ariho ariko bitajyaga bicanirwa.

Ibyatsi ku muhanda biri gukupwa, byatanze akazi ku bakozi bashya, ibice bitandukanye by’umuhanda Kigali-Musanze biri gutunganywa. Ibyo bikorwa byibanze mu mujyi wa Musanze uvuye kuri sitade y’aka karere bigakomeza ahitwa Camp Muhoza ndetse n’ibice bigana mu Kinigi. Ibi birakorwa na sosiyete NPD Cootraco.

Abatuye Kinigi bategerejanyije amatsiko amatara ari gushyirwa kuri uwo muhanda. Muri aka gasanteri hari gushyirwa amatara, abahatuye bavuga ko azabasha guhangana n’ikibazo cy’ubujura bwajyaga bukorerwa inzu z’ubucuruzi zihari. Uru rumuri ngo ruzorohereza abashaka gukora amasaha 24 kuri 24.

Amatara mashya mu Kinigi

Aya matara ari muri iyi santeri, ku murenge, hepfo yawo bakorerwa ubucuruzi kugera ku kigo nderabuzima cya Kampanga. Hari ababona ko bizagerwaho ko aturuka mu Mujyi wa Musanze agana mu Kinigi, ahari uburebure bwa kilometero 10.

Imirimo irarimbanyije ahabera ibirori

Mu buhanga buhanitse bwifashisha ibituruka mu Rwanda, imigano iri kwifashishwa mu kubaka inyamaswa zitandukanye zikurura ba mukerarugendo, bakava imahanga baza mu Rwanda.

Aho abashyitsi bazinjirira

Inyubako karundura itararangira y’ingagi bamwe bita “U Rwanda mu rundi” kubera uko zinjiza amafaranga iri kubakwa muri iki kibuga giherereye mu kagari ka Ka mu Murenge wa Kinigi hafi y’ibirunga. Ibice bitandukanye byararangiye hasigaye umutwe.

Ingagi iri kubakwa ikikijwe n’izindi nyamaswa

Mu mpande z’iyi ngangi hari izindi nyamaswa zarangije kubakwa, nabwo hifashishijwe imigano. Abaturiye aho bahawe akazi muri ibi bikorwa. Abanyacyubahiro bari kubakirwa ihema rinini mu agezweho.

Uko zimwe mu nyubako zo mu Kinigi zisa

Abatuye Musanze cyane ku muhanda ugana mu Kinigi bari gusiga irangi, inzu zongeye kugaragaza umucyo. Abaturage bayiraye kwibaba kuzindukira ahazabera ibyo birori. Hoteli ziri kuvugurura ibijyanye n’uko zigaragara. Abatuye Kinigi kandi icyo gihe bahabwa akazi na sosiyete zikora ibyo guteka no kwakira abantu, igikorwa bishimira.

Umutekano ni wose

Muri aka gace hari indege iri kuzenguruka hejuru y’ikirere cyaho. Abahatuye bavuga ko iri gucunga umutekano, dore ko muri uyu muhango hashobora kuzazamo abantu bakomeye barimo Akon. Abaturage bavuga ko perezida wa Repubulika yabamenyereje guha agaciro iki gikorwa badashidikanya ko azitabira.

NPD Cootraco mu gusana imihanda

Ibikorwa bitandukanye biri gukorwa n’abaturage binjiza amafaranga. Amatara ashyirwa ku muhanda abafitiye akamaro ku buryo bayabyaza umusaruro bahanga imirimo mishya nko guteka capati, umureti n’andi mafunguro agendanwa. Ukwagura imihanda no kuyisana nabyo bigabanya impanuka. Ku rundi ruhande ariko abaturage bagerwaho n’amadevize yavuye mu gusura pariki y’ibirunga(yavuye mu bukerarugendo), bubakirwa amashuri nk’irya Bisate, ndetse banubakirwa amavuriro.

Imyiteguro irarimbanyije

Ntakirutimana Deus