Gasabo:Abafite ubumuga bw’ingingo baracyafite ikibazo cy’inzira zibageza mu cyumba cy’itora

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko kuri site y’itora yo ku ishuri ribanza rya Bibare ahazwi nka Kimironko II, barasaba ko hajya hashyirirwaho inzira zibafasha kugera ku cyumba batoreramo.

Mu matora y’abahatanira kujya mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Nzeri 2018 yabaye mu Rwanda.

Niyigaba Theodore umuturage wo mu murenge wa kimironko mu karere ka Gasabo afite ubumuga bw’ingingo, avuga ko baba bifuza kwitorera abayobozi ariko bakaba batabona inzira zibafasha kugera mu cyumba batorera mo bitabagoye.

Aragira ati “Tugira ikibazo cyo kubona inzira tunyuramo tukagera aho dutorera,ibyumba biba biri kure kuhagera biratugora, kuko tuba twifuza kwitorera abayobozi dushaka; turigora tugatega kugirango tuhagere ariko ikibazo ntabwo ibinyabiziga twateze byatugeza mu cyumba dutoreramo. Twifuza ko ubutaha bazadushyiriraho icyumba cyihariye cy’abantu dufite ubumuga ku buryo umuntu ahanyura akagenda akitorera umuyobozi ashaka anezerewe”.

Ibi kandi Theodore abihuriraho na Mukarugwiza Assumpta umukecuru w’Imyaka 77; utuye muri uyu murenge wa Kimironko mu Kagali ka Bibare; akaba agendera ku mbago, avuga ko bimushimisha kwitorera abayobozi n’ubwo kugera ku cyumba atoreramo bimugora.

Ati” Biranshimisha kwitorera abayobozi, ariko byaba byiza tubonye aho tuzajya dutorera bitatugoye; kugera mu cyumba dutoreramo bidusaba kuba dufite umuntu udufata kubera inzira zitugeza aha”.
Uyu mucyecuru umaze imyaka we yita ko itabarika afite ubumuga avuga ko iyo yose yitabiraga amatora ariko aho atorera babanza kumutwara mu maboko kugirango bamugeze mu cyumba aratoreramo nyamara abonye akayira kamworoheye nawe yahigeza batamuteruye kuko aba yumva atasigara mu rugo abandi bagiye kwitorera abayobozi, avuga ko ashaka umwana umugeza ku cyumba atoreramo nubwo biba bigoye kubera inzira anyuramo kugirango ahagere.
Ati:”kuberako ntasigara ntitoreye abayobozi beza; ngomba gushaka akana kamfasha kugera mu cyumba ntoreramo. Ariko nanjye nkagira uruhare mu kwitorera abayobozi”.
Aha kandi yasoje asaba ubuyobozi ko ubutaha bashyirirwaho icyumba cyabafite ubumuga n’abakuze nkawe cyihariye kuburwo kuhagera byaborohera.
Nduwimana Aline uhagarariye site y’itora ya Bibare iri murenge wa kimironko mu karere ka gasabo, ahazwi nka Kimironko ya II; avuga ko bakora ibishoboka kugirango hatagira umutu ufite ubumuga ugira ikibazo cyo kugera mucyumba atoreramo nubwo ntanzira zabo zihariye kubera imiterere yaho site iherereye.
Ati:”Abafite ubumuga twabashyiriye ho abantu bashinzwe kubageza aho batorera bitabagoye cyane nubwo ntanzira yabo yihariye ihari bitewe n’imiterere yaho site iri; ariko turikugerageza kubafasha bishoboka kuburyo ntawagenda adatoye”.
Abafite ubumuga muri rusange bifuza ko mugihe cy’amatora bajya bashyirirwaho ibyumba byihariye ahantu bashobora kugera bitabagoye.
Ibi kandi bigahuzwa n’amabwiriza agenga amatora yashyizweho na Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, mu ngingo ya 94 ivuga ko abafite ubumuga n’abarwayi bagomba koroherezwa gutora mbere y’abandi.

IZABAYO Jean Aime Desire
Thesourcepost.com