Perezida w’ishyaka yinjiye mu nteko anyuze mu cyiciro cy’abagore
Perezida w’Ishyaka PSP, Kanyange Phoebe yatangajwe by’agateganyo nk’uwatsindiye kwinjira mu nteko ishinga amategeko nyuma yo gutsinda amatora mu cyiciro cy’abagore mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma yuko ishyaka rye ryisunze FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite ariko rigatanga umukandida, Kanyange we agaca mu cyiciro cy’abagore aho yaboneye amahirwe amwicaza mu nteko.
Ku rundi ruhande, umukandida watanzwe na PSP yashyizwe ku rutonde rwa FPR ariko ntiyagira amahirwe yo kuba umudepite bitewe n’imyanya uyu mutwe wa politiki watsindiye mu nteko. Wabonye imyanya 40 mu gihe umukandida wa PSP ari mu myanya ya za 70 ukurikijije urutonde rwari rwatanzwe muri komisiyo y’amatora mbere yuko kwiyamamaza bitangira.
Itorwa rya Kanyange riratuma imitwe ya politiki yose ikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko ihita igira byibura umuyoboke umwe wayo mu nteko ishinga amategeko.
Ibi ntibyari gukunda ariko iyo Uwingabe solange adatsinda mu bagore 4 batorewe guhagararira bagenzi babo mu Ntara y’Amajyaruguru. Uyu na we arafasha kuziba icyuho cyari kuzaboneka mu nteko cy’umukandida ukomoka mu ishyaka PSR rya Rucibigango Jean Baptiste.
Ubwo komisiyo y’ amatora yatangazaga by’agateganyo amajwi, tariki ya 4 Nzeri 2018, amashyaka ya PSR na PSP niyo yari yasigaye adafite abayoboke bayo mu nteko mu mashyaka 11 akorera mu Rwanda.
Ni nyuma yuko agera kuri 6 yasabye kwifatanya na FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite, abayoboke b’ane muri yo babona imyanya hakurikijwe urutonde FPR yashyikirije komisiyo y’amatora.
Ayabonye imyanya nyuma y’amatora rusange ni UDEPR, PDI, PPC na PDC.
Abiri yari asigaye adafite abadepite ni PSR na PSP.
Uretse Kanyange washoboraga gutangwa n’ishyaka rye agashyirwa ku rutonde rw’ abakomoka mu mashyaka, ariko agahitamo guca muri iki cyiciro, mu byiciro byose haba mu bafite ubumuga, urubyiruko ndetse no mu bagore, hari abagiye babyiyamamazamo ndetse bagatorwa, bafite amazina asanzwe azwi mu mashyaka yemewe mu Rwanda.
Ukurikije uko abadepite bahawe imyanya muri manda ishize y’inteko iahinga amategeko byari gushoboka ko yari kurangiza manda yayo, abaturuka muri PSR na PSP batabonye imyanya kuko bari muri za 70 ku rutonde rwa FPR nyamara muri manda ishize itararengeje nimero ya 55 mu badepite babo babonye imyanya nabwo biciye mu gusimburana, kubera abahawe izindi nshingano n’abitabye Imana barimo Nyandwi Desiré.
Ukurikije ibi byibura buri shyaka rikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko rifite uwatangajwe by’agateganyo kwicara mu nteko. Ayo ni FPR, PL, PSD, PSP, PSR, PDI, UDEPR, PDC, PPC n’abiri atavuga rumwe na leta ariyo Democratic Green Party of Rwanda na PS imberakuri.
Ntakirutimana Deus