Uwahataniraga ubudepite wibeshyweho ku izina yanyuzwe n’ibyavuye mu matora

Nsengiyumva Janvier wavugaga ko atari we wari kuri lisiti y’itora yakoreshejwe ku munsi wo gutora abadepite, yanyuzwe n’ibyavuye mu matora nyuma y’impaka zavutse.

Izo mpaka zavutse ubwo ku rupapuro rw’itora hasohokaga amazina ya Nsengimana Janvier, ahagana saa Sita Komisiyo y’Amatora ikavuga ko ari Nsengiyumva kuko ngo habayeho kwibeshya.

Nsengiyumva yemeye ibyavuye mu matora biciye mu nyandiko ndende yoherereje itangazamakuru.

Igira iti :

Mfashe umwanya nshimira umuntu wese wampaye ijwi rye akangaragariza ko imigabo nimigambi yange ayishyigikiye.

N’ubwo ntabashije kugeza ku majwi anyemerera kubona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, nzakomeza nkorere urwambyaye kandi nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda.

Nyuma y’urujijo rwari ruhari ku mazina yanjye twegereye komisiyo yamatora dusubiramo imibare y’abantoye dusanga ibyavuyemo ari na byo byari byatangajwe, dusanga nta kibazo kirimo. Hari harabaye kwandika amazina nabi kandi ariko amaze gukosorwa dusanga amajwi yavuyemo ari yo yanyu mwampaye muntora.

Mboneyeho kandi gushimira komisiyo ku kazi katoroshye bakoze mu gukemura icyo kibazo ndetse no kwita kuri buri Munyarwanda wese hahabwa agaciro abantoye bose batitaye ku izina ryari ryanditse nabi.

Nifurije intsinzi ndetse n’imirimo myiza abatsinze amatora. Nshimiye n’abandi batantoye kuko nabo kwari ukubaka igihugu.

Amatora yabaye tariki 3 Nzeri 2018, nta mukandida n’umwe wigenga wagejeje ku ijwi 1% mu gihe utsinze asabwa kugira 5%.