Brezil: Uhabwa amahirwe yo kuba perezida ararembye nyuma yo gucumitwa icyuma

Jair Bolsonaro uri guhatanira kuba perezida wa Brezil yatewe icyuma ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ntara imwe y’iki gihugu.

Uyu munyepolitiki benshi babona ko ari we uzatsinda amatora ya perezida , dore ko yamaganira kure amacakubiri ashingiye ku ibara ry’uruhu.

Amatora y’uzasimbura perezida w’iki gihugu ufunze, Lula da Silva azaba mu kwezi gutaha nk’uko BBC ibitangaza.

Amashusho yerekana Bolsonaro arambura amaboko aramutsa abayoboke be, aho ni yahise acumitwa ikintu, nyuma bagenzuye basanga n’icyuma, uwakimuteye atabwa muri yombi.

Yahise yunama kubera ububabare, nyuma abayoboke be bacye bamuryamisha mu modoka bihuta bamujyana kwa muganga.

Nnyuma y’icyo gitero, umwana we yanditse kuri twitter asobanura uko byagenze.

 

Yanditse kuri twitter ati “Yari ameze nabi cyane kurenza uko tubitekereza.  Yavuye amaraso menshi, yageze mu bitaro afite amaraso ari ku kigero cya 10/3, yendaga gupfa, ariko ubu ameze neza, ndasaba ko twamusabira. ”

Abaganga bo kuri ibyo bitaro nyuma bavuze ko Bolsonaro yakomeretse cyane kandi ko igikomere kigera  kure cyane mu nda ariko ko ubu ameze neza.

Yajyanywe mu cyumba cy’abarwayi barembye cyane amasaha mesnhi nyuma yo kubagwa, kandi azaguma mu bitaro mu gihe cy’iminsi 10.

Uwagirizwa gucumita impugita BolsonaroUshinjwa guteta icyuma Bolsonaro

Poliwi ivuga ko yafashe uwakoze iryo bara witwa Adelio Obispo de Oleveira.

Abantu batandukanye banenze uwo mugabo kubera ibyo yakoze.

Ntakirutimana Deus