Uwahoze ari Perezida wa Nigeria yise ingagi izina rye

Dr Olusegun Mathew Okikiola Aremu Obasanjo  wabaye perezida wa Nigeria yise izin rye Aremu umwana w’ingagi wo mu Birunga mu muhango wo kwita izina.

Ni mu muhango uri kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018.

Iri zina risobanura ko buri mwana ari ingenzi mu muryango. Abihuza ko n’umwana w’ingagi ari ingenzi mu Muryango.

Akomeza avuga ko Isi ikoze nk’ibyo u Rwanda rukora mu kubungabunga ibidukikije, itahura n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ikirere.

Mu bandi bise harimo Rao Hongwei, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda umwana w’ingagi  mu Gishinwa bisobanura uburumbuke mu Kinyarwanda.

Obasanjo yabaye umwe mu bise amazina bakomeye barimo aboherejwe n’ikipe Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo.

Harimo kandi n’igikomangoma cya leta zunze ubumwe za abarabu n’abandi bashoramari bakomeye ku Isi.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.

 

 

 

 

 

 

 

GCFR, Ph.D. is a former Nigerian Army general who was President of Nigeria from …