Misiri: Amahanga yise kudashyira mu gaciro ibihano byakatiwe abantu 700

Urukiko rwo mu Misiri rwakatiye abantu barenga 700 ruvuga ko bitabiriye imyigaragambyo yo gushyigikira ishyaka rya Muslim Bortherhood nyuma yaho Perezida Mohammed Morsi yari amaze gukurirwa ku butegetsi mu mwaka wa 2013.

Urukiko rwakatiye 75 muri bo igihano cy’urupfu mu gihe abandi 47 bakatiwe gufungwa burundu, barimo n’abayobozi bo mu idini ya isilamu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, wavuze ko uru rubanza “mu buryo bugaragara rwaranzwe no kudashyira mu gaciro” kandi rukaba runyuranya n’itegeko-nshinga rya Misiri.

Abantu babarirwa mu magana barishwe ubwo abashinzwe umutekano batatanyaga abigaragambirizaga ahitwa Rabaa al-Adawiya mu murwa mukuru Cairo mu mwaka wa 2013 nkuko BBC yabitangaje.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, inteko ishingamategeko ya Misiri yahaye ubudahangarwa abasirikare bagize uruhare mu bikorwa byaguyemo abantu byabaye hagati y’ukwezi kwa karindwi kwa 2013 n’ukwezi kwa mbere kwa 2016.

Abo bakatiwe mu rubanza rw’ikivunge bashinjwaga ibyaha bifitanye isano n’umutekano birimo gushishirakiza abandi ibikorwa by’urugomo, kwica no gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko.

Iki gihano cy’urupfu ku bantu 75 cyari cyatanzwe mu kwezi kwa karindwi, kandi kwemezwa kwacyo kuri uyu wa gatandatu ndetse n’ibindi bihano, byabaye indunduro y’uru rubanza rw’ikivunge.