Kuwa gatatu mu gitondo kare cyane mu mijyi itandukanye ya Ukraine harimo n’umurwa mukuru humvikanye intabaza zivuza iya bahanda ziburira abantu ko ibisasu by’Uburusiya bigiye kongera kuraswa.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo mu murwa mukuru Kyiv hatangiye kumvikana ibisasu mu mpande zitandukanye, nk’uko abanyamakuru bahari babivuga.

Pologne irashaka kohereza Ukraine indege z'intambara. Iyi ni indege yo mu bwoko bwa MiG-29
Pologne irashaka kohereza Ukraine indege z’intambara. Iyi ni indege yo mu bwoko bwa MiG-29

Mu ijoro, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ijambo bitunguranye ari mu biro bye i Kyiv abwira abagize inteko ishingamategeko y’Ubwongereza.

Yasubiyemo amagambo y’uwari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Winston Churchill, aburira Abarusiya ati “tuzarwanira mu mashyamba, mu mihana, mu mazi, no mu mihanda.”

Naho Pologne – igihugu kiri muri OTAN – yasabye Amerika ko yakoherereza Ukraine indege zayo z’intambara zo mu bwoko bwa Mig-29 zihagurukiye ku kibuga cy’ingabo za Amerika mu Budage.

Ariko ubu busabe bwanzwe na Amerika nk’uko umuvugizi wa Pentagon yabitangaje, avuga ko ibi “byatera NATO yose impungenge zikomeye”.

Hagati aho leta ya Amerika yaraye ifashe icyemezo cyo gukomanyiriza ibitoro, gas, na coal biva mu Burusiya.

Ingabo zirinze Kyiv zivuga ko “zihagaze bwuma mu birindiro”

Ibiro bikuru bya gisirikare muri Ukraine byatangaje mu gitondo cyo kuwa gatatu ko ingabo zirinze umurwa mukuru Kyiv “zirimo gusubiza inyuma ibitero by’umwanzi” kandi “zihagaze bwuma mu birindiro” byazo.

Itangazo ry’ibi biro – ibyo rivuga ntibyagenzuwe na BBC mu buryo bwigenga – rivuga ko ingabo z’Uburusiya “zahatakarije cyane” kandi zikomeje ibikorwa byo kwinjiza abarwanyi b’abacancuro mu ngabo zabo.

Igisirikare cy’Uburusiya ntacyo kiravugwa kuri raporo yatanzwe n’ingabo za Ukraine.

Amakuru yaherukaga gutangwa n’ingabo za Ukraine kuwa kabiri saa 22:00(GMT) yavugaga ko ibitero by’Uburusiya byagabanutse mu masaha 24 yari ashize.

Abashinzwe ububanyi n’amahanga bagiye guhura

Minisitiri Sergei Lavrov w’Uburusiya na mugenzi we Dmytro Kuleba wa Ukraine bazahurira muri Turkiya, nk’uko byemejwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya.

Iyi izaba ariyo nama ya mbere yo ku rwego rwo hejuru y’abategetsi muri ibi bihugu kuva Uburusiya bwatera Ukraine tariki 24 z’ukwezi gushize kwa Gashyantare.

Lavrov na Kuleba
Lavrov na Kuleba

Lavrov azaba agiye i Antalya mu nama mpuzamahanga, kandi “guhura” kwe na Kuleba biteganyijwe ko ari ho kuzabera, nk’uko ibiro ntaramakuru RIA Novosti mu Burusiya bibivuga bibikesha umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ko yabitangaje kuwa gatatu mu gitondo.

Iyo nama yabo yasabwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya wifuje guhuza Kuleba na Lavrov ku meza amwe bakaganira.

Kugeza ubu biravugwa ko guhura kwabo bizaba tariki 10 z’uku kwezi kwa Werurwe, mu gihe iyo nama mpuzamahanga yo izaba tariki 11 Werurwe.

Ibindi biganiro byahuje itumwa za Ukraine n’Uburusiya muri Belarus mu minsi ishize bisa n’aho nta kinini byagezeho kugeza ubu

Kuvana abantu muri Sumy byagenze neza – Ukraine

Ibikorwa byo kuvana abantu mu mujyi wa Sumy wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba wazahajwe n’ibisasu byagenze neza, nk’uko leta ya Kyiv yabitangaje.

Abantu barenga 5,000 bahavanywe bajyanwa ahantu hatekanye nk’uko Kyrylo Tymoshenko wungirije umukuru w’ibiro bya perezida wa Ukraine yabitangaje.

Abasirikare bita ku mugore uri guhunga umujyi wa Irpin kuwa kabiri muri Ukraine
Abasirikare bita ku mugore uri guhunga undi mujyi wa Irpin kuwa kabiri muri Ukraine

Sumy, umujyi uri hafi y’umupaka w’Uburusiya, ingabo z’abarusiya zawurasheho ibisasu mu buryo bukomeye mu minsi ishize.

Kuwa mbere gusa, abantu 22 – barimo abana batatu – bishwe n’ibisasu by’indege z’abarusiya muri uyu mujyi, nk’uko abategetsi baho babivuga.

Ingabo z’Uburusiya ziragenzura ikigo gitunganya ingufu za nikleyeri

Ingabo z’Uburusiya nizo zigenzura byuzuye ikigo gitunganya ingufu za nikleyeri cya Zaporizhzhya muri Ukraine, nk’uko ikinyamakuru cya leta ya Moscow cyabitangaje.

Iki kinyamakuru gisubiramo umutegetsi wa gisirikare avuga ko abakozi b’icyo kigo bakora “nk’ibisanzwe” kandi abasirikare ba Ukraine bakirindaga bamanitse intwaro zabo bakazamburwa maze bakarekurwa.

Mbere, minisitiri w’ingufu wa Ukraine Herman Halushchenko yari yashinje ingabo z’Uburusiya gukorera iyicarubozo abakozi b’iki kigo no kubafata bugwate.

Putin yari yarateguye gufata Kyiv mu minsi ibiri – CIA

William Burns ukuriye ikigo cy’ubutasi bwo hanze cya Amerika yavuze ko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yari yarateguye ko azafata umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu minsi ibiri.

CIA ivuga ko Putin arakajwe n'uko ibintu byifashe muri Ukraine
CIA ivuga ko Putin arakajwe n’uko ibintu byifashe muri Ukraine

Yavuze ibi kuwa kabiri abwira abagize inteko ya Amerika, ndetse ababurira ati: “Ntekereza ko Putin arakaye kandi ubu yavangiwe. Ashobora gukaza ibitero agerageza gusenya igisirikare cya Ukraine atitaye ku basivile babigwamo.”

Burns yavuze ko Putin yari imyaka myinshi “afite umujinya n’imigambi”. Avuga ko ibi bitero yatangaije kuri Ukraine ari “igikorwa kimbitse cyo gukora ibyo yagambiriye we bwite”.

Abategetsi mu barabu biravugwa ko basuzuguye Biden

Ibiro bya White House byagerageje (birananirana) uko Perezida Biden yavugana kuri telephone n’abategetsi ba Arabia Saoudite na Emira zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), nk’uko Wall Street Journal ibivuga.

Ibyo byabaye mu gihe Amerika yariho igerageza gushaka amahanga ayishyigikira mu gufasha Ukraine no guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibitoro.

Joe Biden ari kwandika kuri telephone mu 2019

Abategetsi bamwe muri Amerika no mu burasirazuba bwo hagati babwiye icyo kinyamakuru ko Igikomangoma Mohammed bin Salman cya Saudi na Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan wa UAE banze ubusabe bwo kuvugana na Biden mu byumweru bishize.

Abo muri Saudi barashaka gushyigikirwa mu bikorwa byabo mu ntambara yo muri Yemen, no guha ubudahangarwa Igikomangoma Mohammed muri Amerika, nk’uko WSJ ibivuga.

Iki gikomangoma gifite ibirego muri Amerika, birimo ikijyanye no kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wanengaga ubutegetsi bwa Saudi Arabia.

Mu gihe yiyamamazaga, Biden yavuze ko Saudi Arabia ari igihugu “cyigijweyo”, asezeranya ko azatuma “cyishyura ikiguzi” cyo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Umugore uri kuruhuka nyuma yo kwambuka ikiraro cyashenywe muri Irpin
Umugore uri kuruhuka nyuma yo kwambuka ikiraro cyashenywe muri Irpin

Hari amakuru avuga ko Uburusiya nabwo bwatumijeho abacancuro b’intambara muri Syria, mu gihe abandi nk’abo bavuye muri Israel bajya kurwanira Ukraine.

Iby’ingenzi wamenya byabaye kuwa kabiri, ku munsi wa 13 w’intambara

  • Amerika yakomanyirije ibitoro na gas biva mu Burusiya ako kanya, mu gihe Ubwongereza buteganya kugenda buva kuri ibyo bitoro kugeza ku mpera za 2022
  • Uburusiya bwasubije nabwo buhagarika kohereza hanze ibicuruzwa bimwe na bimwe. Bwaburiye kandi ko bushobora guhagarika gas bwohereza i Burayi aho bakoresha igice kinini cya gas ivayo
  • Kompanyi nini ziri ku gitutu cyo guhagarika ibikorwa mu Burusiya zatangaje ko zizabikora, izo zirimo McDonald’s, Starbucks, Coca-Cola na Pepsi
  • Umuryango w’Abibumbye, ONU/UN, watangaje ko abantu barenga miliyoni ebyiri bamaze guhunga Ukraine kuva ibi bitero byatangira.