Gen Muhoozi ati “Mu myaka 28 mu gisirikare” nyamara itaruzura

Inkuru iherutse gukwira Isi ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ugusezera mu ngabo z’icyo gihugu (UPDF). Ikibazo cyabaye ko ateruye igihe cyo gusezera kwe.

Muhoozi umwe mu basirikare bari kwisanzura bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka twitter, yanditse ko yishimiye gusezera mu gisirikare nyuma y’imyaka 28 akimazemo.

Mu by’ukuri yasaga nuca amarenga,  kuko iyo myaka ntabwo arayimaramo, kuko ukurikije ibitangazwa binanditse ku mbuga ntangabutumwa zirimo wikipedia, Muhoozi amaze imyaka hafi 23 mu gisirikare kuko yacyinjiyemo mu 1999 ukurikije amakuru ari kuri izo mbuga.

Nyuma yuko ayo makuru yo gusezera avuzweho cyane ku Isi, nibwo ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko Museveni, umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda yasabye Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka(Lt Gen Muhoozi) kuguma mu gisirikare.

Nyuma yaho muri videwo yatambutse kuri twitter ya Andrew Mwenda, umunyamakuru ukorana bya hafi na Lt Gen Muhoozi n’ubutegetsi bwa Uganda, Mwenda yavuzemo ko Muhoozi azasezera mu ngabo mu myaka umunani iri imbere ndetse na Muhoozi abyisubiriramo asa n’ubishimangira.

Mu myaka 8 iri imbere Muhoozi azaba amaze muri icyo gisirikare imyaka 31 ijya kungana na ya 28 yavuze ko yishimiye guheraho asezera mu gisirikare nk’umuntu uyimaze. Mu yandi magambo ashobora kuba yarabaye nk’ushitura Isi ko asezera, ariko abenshi batitaye ku myaka 28 yavuzemo.

Amwe mu mateka ye wasoma ukanze hano

Mu 1999 Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda (UPDF), mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uwo mwaka yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri. Aha yize amasomo ajyanye no kuyobora amatsinda y’ingabo.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’. Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *