Ukraine yatumije igitaraganya ingabo zayo ziba muri Congo Kinshasa

Abasirikare ba Ukraine bari mu ngabo za Loni ziri kubungabunga amahoro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bari mu myiteguro yo gutaha mu gihugu cyabo gufasha mu rugamba gihanganyemo n’Uburusiya.

Loni yavuze ejo kuwa kabiri ko Ukraine ari yo yabisabye. Aba basirikare bagera muri 250 baba mu Mujyi wa Goma, babarizwaga mu ngabo zisaga 15.000 Loni ifite muri Congo.

Umuvugizi wa Loni yashimye umusaruro w’abo basirikare mu bikorwa bya Loni.

Goma ni umujyi uri ntara ya Kivu, ihana imbibi na Uganda n’u Rwanda, igice kimaze imyaka irenga 25 mu bwicanyi buterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *