Uko gutekesha gazi bigira uruhare mu kurengera ibidukikije-Impuguke

Kuba abaturage bayoboka gutekesha gazi ngo byagira uruhare mu gucungura ingano y’ibidukikije byangizwa birimo itemwa ry’amashyamba riteza ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Ibi byemezwa na Dr Boaz Muyuku Kagabika impuguke mu bijyanye n’imicungire y’ibidukikije[ PhD in Environmental Management].

Ahereye mu Rwanda avuga ko abaturage bakenera ingano nini y’inkwi n’amakara byo gutekesha mu ngo no mu nganda bityo bikaba ngombwa ko batema amashyamba amenshi ataranageza igihe cyo gusarurwa. Izo nkwi zikenerwa ziyongeraho izikoreshwa mu nganda.

Iyo ngano ikoreshwa ngo ishobora gucungurwa no gukoresha gazi na biogas, kuko bwaba ari uburyo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije, bityo bikagira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu.

Agira ati:

“ Ikoreshwa rya gazi ryacungura ibidukikije bikomeje kwangizwa, bityo amashyamba akabungabungwa agafasha mu kuyungurura umwuka duhumeka, dore ko amashyamba afatwa nk’ibihaha by’Isi.”

Yungamo ko gutema amashyamba akabyazwaa inkwi, kuzicana biteza imyuka ihumanya ikirere, irimo umwuka w’umunyamakara(CO2) ugira ingaruka ku ihindagurika ry’ibihe.

Dr Kagabika avuga ko gutekesha gazi bigikomereye abenshi mu banyarwanda, kuko ihenze by’umwihariko muri iyi minsi bamwe mu bacuruzi basuzuguye icyemezo cya leta ku bijyanye n’igiciro yagennye kuri gazi.

Ni muri urwo rwego asaba leta gukora ibishoboka igafasha abaturage kubona iyo gazi, kuko ngo bayikoresheje bose byagira akamaro kanini mu kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kuba isoko y’iyo mihindagurikire.

Mu bindi bikenewe harimo kwigisha abaturage ku bijyanye nuko ikoreshwa, bityo bikagabanya impanuka z’abahitanwa nayo n’abo ikomeretsa.

Iryo koreshwa rya gazi, leta iribona nk’uburyo bukenewe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije hirindwa ingaruka kutabibungabunga biteza.

Nzabonimpa Emmanuel uyobora Akarere ka Gicumbi

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko muri ako karere bagize amahirwe yo gushishikariza abaturage babo uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, birimo amashyamba, abaturage bubakirwa biogas izabafasha mu gucungura bya bidukikije byangizwa umunsi ku wundi.

Ibyo biri gukorwa mu mushinga wa Leta y’u Rwanda witwa Green Gicumbi uri gushyirwa mu bikorwa biciye mu kigega cya leta cy’ibidukikije, FONERWA.

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Green Gicumbi avuga ko Isi yugarijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere igira, ikanagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y y’ibihe, nabyo bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu, hakabaho ibyorezo bihitana ubuzima bwa muntu.

Kagenza Jean Marie Vianney, umuyobozi wa Green Gicumbi

Biciye muri uwo mushinga ugamije kubakira ubudahangarwa abaturage ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, biteganyijwe ko abaturage bazubakirwa biogas 1200.

Uretse biogas, ngo abaturage bakangurirwa gutekesha gazi ku bishoboye, kuko ngo bituma ibidukikije birimo amashyamba bibungabungwa, bityo agakura, agasarurwa igihe kigeze nkuko byemezwa na Karangwa Felix, umuyobozi ushinzwe imicungire y’amashyamba mu mushinga Green Gicumbi.

Akomeza avuga ko abadafite ubushobozi bwo kugura gazi, bari gufashwa bagahabwa Imbabura za rondereza. Inganda nazo zikoresha inkwi nyinshi baziha muvero zizigabanya.

Yungamo ko abaturage bafashijwe kubona biogas na rondereza, baha agahenge amashyamba yabo bakayasaruramo ibiti bibaha amafaranga birimo amapoto n’ibindi nkenerwa.

Impunguke imbere y’abanyamakuru bungurana ibitekerezo

Biteganyijwe ko abaturage bazahabwa Imbabura za rondereza, abandi bita cana rumwe zigera kuri 23,400, kubakirwa biogasi 1700,  gutanga amashyiga 3900 akoresha gazi, ndetse na muvero 40 ku nganda nini, byose bigamije kugabanya ingano y’inkwi zikoreshwa umunsi ku wundi.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *