Gicumbi: Nta gare ryemerewe kugenda mu mujyi nyuma ya saa kumi n’ebyiri

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwafashe icyemezo cyo guhagarika  igenda ry’amagare muri uwo mujyi nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko abantu babiri barimo uwari utwaye igare[umunyonzi] n’uwo yari atwaye[wari ugiye kureba murumuna we wari wapfushije uruhinja mu bitaro] bagonzwe n’imodoka bagapfa. Ni mu gihe uwari utwaye imodoka yapimwe bagasanga mu maraso ye ikigero kirenze icya alukolo isabwa[ basanzemo irenga 2%].

Iyo mpanuka yabaye ku cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, hagati ya saa mbili na saa tatu z’ijoro.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel avuga ko babaye bafashe icyo cyemezo ariko batagamije guca ayo magare mu muhanda. Agira ati “Icyemezo ku magare ntabwo kivanaho ubwikorezi bw’abatwarwa ku magare, ni bimwe mu byo twakoze ngo dukumire.”

Ku ruhande rw’abatwara abagenzi ku magare muri uwo mujyi bavuga uko babyumva, Hagenimana Samuel, avuga ko amasaha bahawe nta kibazo abateye kuko ngo hari n’igihe bigeze kubisabwa mu bihe byashize kandi bakabyubahiriza.

Yungamo ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri bakunze guhura n’ikibazo cy’umwijima ugaragara mu muhanda, ugasanga bari gushakisha aho banyura ariko batabona neza  ahatari amatara ndetse no ku badafite itara ku igare.

Inzego z’umutekano muri ako karere zatangiye gufata amagare arenza isaha yahawe ari mu muhanda. Abanyonzi bavuga ko irifashwe rijyanwa kuri polisi rikishyura amande y’ibihumbi 10 Frw.

Umwe mu bashoferi batuye muri uwo mujyi avuga bikwiye ko abatwara abagenzi ku magare, bubahiriza ibisabwa birimo gushyira utugarurarumuri ku magare yabo, ndetse no kwambara imyambaro igarura urumuri rw’ibinyabiziga biyimuritseho.

Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko hari gahunda yo gushyira amatara ku mihanda yo muri uyu mujyi, akamurika ahakorerwa ingendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *