Alpha Condé wahiritswe ku butegetsi muri Gineya yavuye mu gihugu bucece

Uwahoze ari perezida wa Gineya, Alpha Condé, yavuye mu gihugu kuri uyu wa mbere. Ibi byavuzwe n’abategetsi babiri bo muri icyo gihugu.

Urubuga rwa interineti rutangarizwaho amakuru yo muri Gineya, Guineenews, rwavuze ko uwo wahoze ari perezida yafashe indege imujyana muri Leta z’Abarabu zunze ubumwe (Emira z’Abarabu zunze ubumwe).

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ntibyashoboye kumenya aho yagiye ku makuru yabyo byatohoje, kandi nta tangazo ryasohowe na leta kuri uko kuva mu gihugu. Ariko umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu  utashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze ko Condé yavuye muri Gineya. Undi mutegetsi ukorera ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Conakry, yavuze ko Condé yasohotse igihugu mu ndege itari iy’ubucuruzi.

Kurekura Alpha  w’imyaka 83 wahoze ari perezida, cyari kimwe mu byasabwe n’ishyirahamwe  CEDEAO nyuma ya kudeta yakorewe yo mu mwaka ushize.

Condé avuye mu gihugu nyuma y’aho abategetsi mu rwego rushinzwe ubutabera butangiye dosiye ku byaha byakozwe ku butegetsi bwe.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *