U Bwongereza bwahaye Ukraine intwaro za rutura zo guhangana n’u Burusiya

U Bwongereza burimo koherereza Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera ngufi ndetse na misile zirasa imodoka z’ibifaru z’intambara kugira ngo yirwaneho, nyuma yuko u Burusiya bukusanyirije abasirikare bagera hafi ku 100,000 ku mupaka wayo, nkuko bivugwa na Minisitiri w’ingabo.

Ben Wallace yabwiye abadepite ko itsinda ritoya ry’abasirikare b’u Bwongereza na ryo rizoherezwa muri Ukraine gutanga amahugurwa.

Yavuze ko hari “impamvu ifite ishingiro kandi iteye guhangayika” ko abasirikare b’u Burusiya bashobora gukoreshwa mu kugaba igitero.

U Burusiya buhakana ko nta gahunda n’imwe bufite yo kugaba igitero, bugashinja ibihugu by’i Burayi n’Amerika kubushotora.

Abasirikare b’u Bwongereza babarirwa muri za mirongo bari muri Ukraine kuva mu mwaka wa 2015 mu gufasha guha amahugurwa abasirikare bayo, ndetse U Bwongereza bwaniyemeje gufasha mu kongera kubaka igisirikare kirwanira mu mazi cya Ukraine nyuma yuko u Burusiya buteye akarere k’umwigimbakirwa ka Crimea mu 2014.

Ariko Wallace yavuze ko u Bwongereza buzatanga ubufasha bw’inyongera mu by’umutekano kubera ko u Burusiya “burimo kurushaho kugira imyitwarire iteye inkeke”.

Icyiciro cya mbere cy’intwaro zitaremereye zirasa ibifaru cyoherejwe ku wa mbere, nubwo Minisitiri w’ingabo w’u Bwongereza atasobanuye ubwoko bwazo.

Yabwiye abadepite ati: “Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kurinda imipaka yayo kandi iyi mfashanyo nshya irushijeho kongera ubushobozi bwayo bwo kubikora”.

“Reka mbisobanure neza: ubu bufasha ni ubw’ubushobozi bw’intwaro zirasa hafi kandi zo kwirwanaho; ntabwo ari intwaro zo kugaba igitero kandi nta nkeke ziteje ku Burusiya; ni izo gukoresha mu kwirwanaho”.

‘Twugarijwe n’igisirikare kinini cyane i Burayi twenyine’

Yavuze ko hari “ibihano by’amahanga byiteguye gufatwa” mu gihe u Burusiya bwaba bukoze “igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kubuza ituze” muri Ukraine.

Uyu Minisitiri w’ingabo w’u Bwongereza yavuze ko igitero kuri Ukraine cyafatwa nko “kwigarurira”, “bishobora gutuma abantu benshi cyane bapfa ku mpande zose”.

Yagize ati: “Turashaka kuba inshuti n’Abarusiya nkuko twamye turi inshuti mu myaka amagana. Kandi hari uburyo bwinshi dushobora kugirana umubano n’Uburusiya twese twungukiramo.

“Ndacyizeye ko diplomasi izaganza. Ni amahitamo ya Perezida Putin niba yahitamo diplomasi n’ibiganiro, cyangwa intambara n’ingaruka [zayo]”.

BBC

Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza yashimye icyemezo cy’Ubwongereza cyo kohereza intwaro n’abandi basirikare, ariko yabwiye BBC ko ikibazo nyamukuru ari uko Ukraine atari umunyamuryango wa OTAN/NATO.

Vadym Prystaiko yagize ati: “Twashakaga kuba muri NATO… twugarijwe n’igisirikare kinini cyane i Burayi twenyine”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *