Gicumbi: Ubuyobozi bwasezeranyije gusuzuma ibibazo by’abafite inzu mu mujyi uri kuvugururwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burasaba abaturage bafite inzu z’ubucuruzi zigomba kuvugururwa mu mujyi w’aka karere kuzivugurura uko byagenwe bubahiriza igishushanyo mbonera, imbogamizi zigamije gukoma mu nkokora icyo gikorwa ngo zizaganirwaho.

Bamwe mu baturage bagera mu Mujyi wa Gicumbi bakunze kuvuga ko udatera imbere bawugereranyije n’iyindi mijyi yahoze yubatsemo ibiro by’izahoze ari perefegitura.

Uko gutera imbere bagusanisha n’inzu zijyanye n’igihe[amagorofa] ndetse na serivisi zitangirwa muri iyo mijyi, bakifuza ko uko bazibona ahandi banazibona muri uwo mujyi, urugero ni ivatiri zitwara abantu zizwi nka taxi voiture bigoye kubona ifite ibirango biyigaragaza muri uwo mujyi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko batangiye kuvugurura uwo mujyi mu rwego rwo guhuza n’ibyo byifuzo by’abaturage, ariko bubahiriza igishushanyo mbonera cyagenwe.

Agira ati “Umujyi uri gukura uri kuvugururwa, hari amagorofa ari kuzamuka. Turi kureba uko azuzura, nuko hazaboneka abayakoreramo ngo n’abandi bagire ubwo bushake[ bwo kuvugurura].

Nzabonimpa avuga ko iterambere ry’uwo mujyi nta wundi rireba, uretse abaturage ubwabo bakwiye kubigiramo uruhare. Ni muri urwo rwego ngo bakoranye inama n’abafite inzu muri uwo mujyi, bakerekana ko bafite ubushake mu kuvugurura izo nzu, ku  buryo ngo hari abafashe icyemezo cyo kwifungira izo nzu ngo babanze bazivugurure.

Nzabonimpa Emmanuel uyobora Gicumbi

Kugira ngo iryo vugurwa rigende neza, Nzabonimpa avuga ko bazakomeza gukorana inama n’abahafite inzu n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’abaturage batuye i Kigali.

Bamwe mu bafite inzu zigomba kuvugururwa muri uwo mujyi bavuga ko bafite ideni rya banki ribagoye kwishyura mu gihe izo nzu zaba zidakora.

Umuyobozi wungurije w’ako karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite avuga ko kugirango imbogamizi zishobora kugaragara muri iyo gahunda zikemuke hazabaho uburyo bwo kuganira n’abo baturage umwe ku wundi.

Agira ati “Abafite amadeni [tuzaganira na buri wese umwe ku wundi] turebe ikibazo afite dushake uburyo ibintu byagenda neza.”

Yungamo ko hari ushobora kuba wasaba ko yabanza akubaka inzu igeretse nka rimwe akaba ayikoreramo akerekana uburyo azayubaka n’igihe azayirangiriza ariko ngo akabyubahiriza.

Uwera Parfaite (uhagaze) avuga ki bagiye kuganira n’abafite ibibazo

Uwera avuga ko biyemeje kubaka umujyi ufite isura nziza, byaba ngombwa bagakora ingendo shuri ahari imijyi yunganira Kigali abaturage bagiye bateza imbere.

Ati “ Ntitwifuza kubabera umutwaro ariko nabo badufashe guhindura umujyi wacu. Tuzakora n’ingendo shuri, ariko abaturage bamenye ko turi mu ngamba tugamije guhindura umujyi wacu neza, kandi barabyumvise, banatwemereye ubufatanye mu kubyumvisha abatarabyumva. Ahari ubushake byose birashoboka.

Agaruka ku bufatanye bukwiye hagati y’abaturage, uwo muyobozi agira ati “Mwabonye i Musanze uburyo umujyi uri gutera imbere, ni uko bagize umuco wo gukorera hamwe. Hari sosiyete Gicumbi Global investment turi gukorana ngo idufashe kuzamura umujyi, tuzane impinduka.”

Zimwe mu nyubako zigezweho muri Gicumbi

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *