Uko abatagatifu Felisita na Perepetuwa bajijijwe ukwemera kwabo

Abatagatifu Peripetuwa na Felisita, bari mu bo abantu bakunze kumva kenshi ko hizihizwa umunsi wabo tariki 7 Werurwe buri mwaka. Amateka agaragaza ko babayeho mu kinyejana cya Gatatu muri Afurika mu gice cy’Amajyaruguru ahari hazwi nka Karitaje, menya uko babayeho n’imyitwarire yabaranze kugeza bishwe bahoheranye.

Aba batagatifu bombi bapfanye n’abandi bamaritiri, umunsi umwe. Kuva kera abakirisitu na Kiliziya babakuza kurusha abo bapfiriye hamwe. Impamvu ni impuhwe bateye benshi icyo gihe n’ubutwari batsindanye abapagani babashishikarizaga guhakana ubukristu.

Peripetuwa yari umugore wo mu muryango w’imfura ubyaye uburiza. Felisita yari akimara gushyingirwa. Yari atwite ariko we ntibari bazi iwabo kavukire kuko yari umucakara wari waraguzwe mu ngaruzwamuheto zaturukaga mu mahanga. Bombi bari bakiri abigishwa batarabatizwa. Bafatirwa hamwe n’abandi bigishwa benshi. Peripetuwa ubwe yanditse ubumaritiri bwabo kugeza araye ari bupfe.

Dore uko avuga uko babababaje atarapfa : “twageze mu buroko, Data agaruka kumpendahenda ngo ngirire imvi ze za kibyeyi, ngirire urukundo ankunda, ngirire ubwoko bw’imfura mvukamo, ngirire ububyeyi bwanjye bw’uburiza, ngirire umwana wanjye utazashobora kubaho atanyonse, atamfite, maze nte ukwemera gutagatifu, nsenge imana umwami ashaka ko zisengwa.” Nuko ndamurogoya nti : « dawe, urabona aka kabindi gateretse hariya ? Gashobora se kwitwa iki kitari ukwitwa akabindi?» ati : « oya. » « Nti nanjye ni uko. sinteze kuba ikindi kitari ukuba umukristu : ndi umukristukazi rero ». Data ngo abyumve ashaka kunogoramo amaso, agahinda n’umujinya byenda kumwica. Arampondagura gusa, aho bigeze ahubuka aho yiruka. Nshimira Imana imunkijije. Si inabi yajyaga kurushaho kungirira yari inteye ubwoba, ni amagambo yambwiraga yambabazaga. Nuko amara iminsi atagarutse, nkomeza kwihata gusenga no kwiyibagiza ibyo yambwiye. Muri iyo minsi tubona abatubatiza. Imana irankomeza… Aho twari dufungiye mu buroko, data amenye ko bari hafi kuducira urubanza, agaruka kenshi ambwira amagambo ateye agahinda kurusha ayo maze kubabwira, anyinginga, hafi no gupfukama, ngo mpakane ubukristu. Ubwe nabonaga ko aza gupfa mbere yishwe n’intimba. Ariko nkomeza kumusabira cyane… »

Nyuma y’aho babafungiye mu bundi buroko burimo umwijima kandi bunuka. Ariko, aho, bashoboraga gusurwa. Nyina wa Peripetuwa na musaza we bamuzaniraga umwana we, akamwonsa, akanamuhobera. Felisita yabyariye mu buroko. Akiri ku nda, arababara cyane, ijwi riramucika, arataka. Umurinzi w’uburoko w’umupagani aramukwena ati : « ko utaka ari ububabare bworoshye bwo kubyara, haraza gucura iki nibakugabiza ibikoko? » na we ati : « icyo gihe ni Imana ubwayo izankomeza, kuko nzaba ndi kubabazwa kubera kuyihorwa. »

Felisita abyara umukobwa, umukristukazi aramutwara amugira umwana we. Atarabyara yari ababajwe n’uko atazashobora gupfira Imana, kuko itegeko ryabuzaga kwica abagore batwite.

Ku itariki ya 7 Werurwe mu mwaka wa 203, ari na yo bapfiriyeho babajyana muri amfiteyateri (sitadi y’ibirori). Perepetuwa yagiye yishimye. Yaravugaga ati : « nkiri ku isi nahoraga nishimye. Mu ijuru nzarushaho kwishima. » barabanje barabakubita cyane. Aba bamaritiri na bo bari bafunganywe bapfira kimwe : Saturnini na Revokati babagabije ibikoko birabatanyaguza. Saturo we bamugabije ingwe iramurya.

Sekundurusi we yari yarapfiriye mu buroko. Aba bose babatirijwe mu buroko kuko bari bakiri abigishwa. Bose kandi ni abanyafurika b’i Karitaji. Felisita na Peripetuwa bagabijwe ikimasa cyica, kiguma kubicisha amahembe yacyo. Babahambiriye hamwe mu rushundura, ikimasa kibateruza amahembe kibajugunya mu kirere. Peripetuwa amaze kugwa ajya kubyutsa Felisita wari wavunaguritse kubera kugwa nabi.

Ikimasa gikomeza kuberereza mu kirere bakihonda hasi, kikanabanyukanyuka nabi. Aho bigeze babaca imitwe. Mbere yo kubaca imitwe, bamaze kumenya ko byemejwe ko rubanda bashaka ko babaca imitwe, barahagurutse, barahoberana bifurizanya amahoro, nyuma basanga mu kibuga rwagati uwari agiye kubica, nuko abica bishimye kandi batuje.

Aho byavuye: ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P70-71.ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015. P.90-91.http://www.sanctoral.com/fr/saints/saintes_perpetue_et_felicite_et_leurs_compagnons.html http://hodiemecum.hautetfort.com/archive/2008/03/05/6-mars-sainte-perpetue-sainte-felicite-et-leurs-saints-compa.html DIX MILLE SAINTS,Dictionnaire hagiographiqueCyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.397.
Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU,  (ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *