Tanzania: Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi yafunguwe

Tanzaniya yarekuye Freeman Mbowe, umuyobozi w’ishyaka rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’uko abashinjacyaha bahagaritse ibirego bamureze mu mwaka ushize.

Mbowe, uyoboye ishyaka Chadema, yatawe muri yombi mu kwezi kwa 7 k’umwaka ushize mu mujyi wo ku kiyaga, Mwanza, aho yari yagiye mu nama ku’itegekonshinga rishya.

Yashinjwe mu rukiko ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa 7, n’ubwo ishyaka rye ryabyamaganye rivuga ko ari politiki yari ibyihishe inyuma.

“Umukuru w’abashinjacyaha yakuyeho ibirego ku byaha by’urugomo mu bireba ubukungu n’iterabwoba”. Ibi, ishyaka Chadema ryabishyize ku rubuga rwaryo rwa Twitter. Ryanavuze ko abareganwaga na Mbowe nabo barekuwe.

Abashyigikiye Mbowe, bari buzuye mu rukiko bakurikira urubanza, bagaragaje ibyishimo nyuma y’uko icyemezo cyo guhagarika ibirego gitangajwe. Abamwunganira bahoberenye ubwabo.

Itabwa muri yombi rya Mbowe n’urubanza rwe, byatumye hibazwa ibibazo ku bijyanye n’ubwitange bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, bwo kurushaho kwihanganira abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abayobozi muri guverinema bahakanye ibyo baregwaga byo kurenga ku burenganzira no kuniga demokarasi.

Ambasaderi w’Amerika muri Tanzaniya, Donald Wrights, yagize ati: “Ibirego byahagaritswe uyu munsi mu rubanza rwa Freeman Mbowe, ni amahirwe Tanzaniya yakiriye yo guhindura paji no kwibanda ku bireba ibihe biri imbere”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *