Kamonyi: Akarere kasezeranyije gufasha koperative z’abahinzi

Abadatezuka, Impabaruta n’Impuyabo, ni zimwe muri koperative zimenyerewe mu karere ka Kamonyi zihuza abahinzi bahingwa ibihingwa bitandukanye, bavuga ko hari aho bavuye n’aho bageze ariko bagifite ingorabahizi.

The Source Post yageze mu murenge wa Gacurabwenge, ahari ubwanikiro bw’ibigori bwa koperative Abadatezuka. Buri wese ari mu murimo we, bamwe baravana ibibabi ku bigori, abandi bari kubisharika mu kimeze nk’inzu y’imbahonisakaje amabati.

Aho niho The Source Post yasanze Habiyaremye Martin, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, arimo gusharika ibigori.

Mu kuvuga ntawe umuvuguruza, kuko yari kumwe n’abandi, uwo mugabo avuga ko amaze igihe ahinga ibigori mu gishanga cya Rwabashyashya, yemeza ko byamuteje imbere.

Ati “Navuguruye inzu zanjye, nishyura Ejo Heza, mituweli n’ibindi ndetse nta nzara yankandagirira mu rugo.”

Mu murima afite bakunze kwita boroke(block), Habiyaremye avuga ko yezamo ibilo biri hagati ya 300 na 400 by’ibigori, nyamara mbere batarahuza ubutaka ngo banegerwe n’abagoronome  yarezaga ibitarenze 150. Yungamo  ko mu gihembwe cy’ihinga cy’ubushize  atabuze amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200 yajyanye mu rugo akuye muri ibyo bigori.

Ibyo kweza abihurizaho na Mukamana Francine uhinga muri icyo gishanga ariko uburizwa muri koperative Impabaruta itubura ibigori kuri Ha 60. Uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 30 avuga ko ari igihembwe cya kabiri ahinga ibigori mu gishanga cya Rwabashyashya.

Agitangira ngo yabonye umusaruro watumye yinjiza amafaranga akabakaba mu bihumbi 100, ariko ubu yizeye ko aziyongera akurikije umusaruro yabonye.

Ati “ Uyu munsi ndabona ibintu bimeze neza, ni inshuro ya kabiri mpinga ibigori muri iki gishanga ariko ndabona ko umusaruro uziyongera, bityo n’amafaranga ninjiza akiyongera.”

Kamagaju Eugenie, Perezida wa Koperative Abadatezuka ba Kamonyi ifite abanyamuryango 403 ihinga kuri hegitari 30 mu gishanga cya Rwabashyashya, avuga ko kuva mu 2019 akarere kabafashije kubona umufatanyabikorwa mu buhinzi witwa Rumbuka ubagurira imbuto y’ibigori baba batubuye, ku buryo ikilo bakigura amafaranga 630. Ni mu gihe ngo mbere hari n’igice byabapfiraga ubusa babuze umuguzi.

Perezida wa koperative avuga ko leta itabatereranye ariko bakiyikeneye

Yungamo ko leta yabafashije ikabegereza ba agoronome ku buryo ubuso bwa hegitari 30 bahingaho ibigori bateganya kuvanamo umusaruro wa toni zisaga 140.

Avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari ukutagira ubuhunikiro(stock), ku buryo bituma batagurirwa ku mafaranga yisumbuyeho kuko abandi bafite ubwo buhunikiro bagurirwa ku mafaranga 650 ku kilo. Gusa yizeza ko ari ikibazo gishobora gukemuka kuko bakigejeje ku karere ngo kabunganire.

Ku bijyanye n’ikibazo bagaragaje, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabijeje ko bari kugishakira igisubizo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “ Mu karere dufite ubuhunikiro 8 ntabwo buhagije, turi gushaka uburyo bwakwiyongera ku bufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa.”

Uwo muyobozi avuga ko babanje gukemura ikibazo cy’ubwanikiro, buryo hamaze kubakwa ubw’ibigori 62, bwubatswe ku bufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa bwatwaye miliyoni 480Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *