Gicumbi: Akurikiranweho gusambanya umwana yareraga amutera inda

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Nyamiyaga, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko wazanywe mu rugo rwe na nyina agiye kuhashaka.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyo cyaha yagikoze mu bihe bitandukanye kuva muri Nzeri 2021, icyo gihe ngo uwo mugabo yahengeraga nyina w’umwana adahari akamusaba ko baryamana. Yamubuzaga kubivuga bityo akmusezeranya kuzamuha umurima nakomeza kumugirira ibanga.

Ukekwaho icyaha yaje gufatwa  biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo mwana ubwo byagaragaraga ko atwite, bamubajije uwamuteye inda avuga ko yasambanyijwe n’umugabo wa nyina, bityo inzego zibishinzwe zihita zimufata atangira gukurikiranwa .

Mu ibazwa rye, uwo  mugabo  yemera ko yamusambanyije inshuro imwe akavuga ko yabitewe n’uko uwo mwana yari amubwiye ko hari undi muntu wamusambanyije yagiye gutoragura inkwi, bituma yumva nawe yabikora.

Tariki ya 2 Werurwe (Ukwezinkwa Gatatu), ubushinjacyaha bwareze uwo mugabo mu rukiko. Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 4 ivuga ku ‘Gusambanya umwana’ ivuga ko:

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu
bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba
akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose
rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri
w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana
bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *