U Rwanda rwagaragarije amahanga ko rudashyigikiye ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine, ni ibitero bimaze iminsi bihitana abarimo abasivili.
U Rwanda rwabigaragarije mu nama rusange ya ONU/UN (Loni) yateranye kuwa gatatu aho abahagarariye ibihugu batoye ku bwiganze bamagana ibitero by’u Burusiya basaba ko buhagarika ibyo bikorwa.
Igikorwa cy’iyo nama cyari kigamije gushyira Uburusiya mu kato ku ruhando rwa dipolomasi y’isi, bityo n’u Rwanda rwatoye ko rudashyigikiye ibyo u Burusiya buri gukora.
Mu bihugu 193 bigize Loni uwo mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, ibihugu 35 byanze kugira uruhande bijyaho, bitanu (5) byatoye biwanga, mu gihe hari ibindi bitatoye.
U Rwanda rwatoye rwemeza umwanzuro wo gushyira u Burusiya mu kato, kimwe na Kenya, ibindi bihugu byo mu karere byifashe.