Kamonyi: Hatangajwe igihe umuhanda Gihara-Nkoto uzashyirirwamo kaburimbo

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko buteganya gukora igice cyasigaye cy’umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto mu bihe biri imbere.

Igice Ruyenzi-Gihara kiri kurangira gukorwa, hasigaye Gihara-Nkoto, ni umuhanda kuva mu 2010 abaturage babwirwaga ko nta kabuza uzashyira ugashyirwamo kaburimbo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko icyo gice gisigaye [Gihara-Nkoto]  kizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka 2022-2023 nkuko byemezwa n’umuyobozi wako karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyongira Uzziel.

Agira ati “phase[soma faze] (icyiciro) ya mbere yararangiye, iya kabiri niyo iramukiwe, akarera kazayikora nkuko kakoze iya mbere, uzakorwa mu bikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 nibidukundira.”

The Source Post yasanze mu gatabo ka Minisiteri y’imari n’igenamigambi[Minecofin] yageneye abaturage kitwa Sobanukirwa n’ingengo y’imari 2021/2022 biteganyijwe ko hari amafaranga 398,668,352 yateganyijwe mu iyubakwa ry’umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto, ayo mafaranga akazafasha mu ikorwa rya kilometero imwe yawo.

Bamwe mu batuye mu gice kitarakorwa bakunze gusaba ko cyakorwa kikabafasha mu migenderanire n’ibindi bice kuko ngo iyo imvura yaguye hari igihe uwa wabaye mubi, ku buryo ngo hari abamotari banyerera ku biraro bakagusha abagenzi. Mu gihe cy’imvura kandi ngo usanga babangamiwe n’icyondo, mu gihe cy’izuba bakabangamirwa n’umukungugu.

Muri Nyakanga 2019, uwari Meya wa Kamonyi Kayitesi Alice yabwiye abaturage bari mu nteko rusange mu kagari ka Gihara ko umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto wa kilometero 10,5 uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 8. Yongeyeho ko uzakorwa mu byiciro kuko amafaranga atabonekera rimwe

Ubuyobozi bwasoje manda ishize y’aka karere bwari bwabwiye The Source Post ko uyu muhanda [Igice Nkoto-Gihara] wari kurangira gukorwa bitarenze 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *