Kamonyi: Kwita ‘ibigoryi’ abana bafite ubumuga byatumye ababikira bahagurukira kubitaho

Ni inkuru igoye kubarira utarabona abo bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bitabwaho n’abarimo ababikira b’Ababerunarudina mu karere ka Kamonyi.

Ni aho umwana amenya guhindukira hakavuzwa impundu, yamenya kwibyutsa bikaba uko, yabasha kwicara nabwo ni uko, noneho yabasha kugenda bikarushaho. Ibyinshi muri ibyo bikorwa n’ikiganza cy’abakorerabushake birirwa babashimashima mu birenge no mu biganza bakangura imyakura y’umubiri mu cyitwa ikangurabwenge ku bana bageze muri icyo kigo batabasha kweguka ku buriri baryamishwaho.

Uyu munsi abana 127 bafashijwe kumenya kugenda, 120 baricara, 82 babasha gukambakamba, mu bana 786 bitaweho n’umuryango w’abo babikira ubicishije mu cyitwa CEFAPEK, Centre  de Formation Agricole et de Petit Elevage de Kamonyi, yashinzwe mu 1989 n’ababikira b’Ababerunarudine b’ahitwa I Oudennarde, ni ijambo ryiganje ku byapa byinshi biri ku muhanda munini Kigali-Kamonyi-Muhanga….

Mu mvura nyinshi, umunyamakuru wa The Source Post yinjiye mu kigo gifashirizwamo abo bana bazanwa n’ababyeyi babo hafi ya buri munsi kugororerwa ingingo muri icyo kigo[ bahabwa imyitozo ngororamubiri na nkangurabwenge].

Iyo uhingukiye aha niko ubona aba bana

Amaso ya mbere ahingukira kuri matera ishashe hasi, hariho abana baryamye boroshwe ibitenge, iruhande rwabo hari abagore bigoye kumenya niba bishimye cyangwa bababaye barimo gushimashima abo bana. Ku rundi ruhande hari umwana waziritswe imishumi ku maguru no mu nda ari mu kimeze nk’intebe y’urubaho ishinze ahantu, ku rundi ruhande hari utugare tw’abafite ubumuga.

Ibikorerwa muri icyo kigo bisobanurwa n’ Umubikira witwa Mukarubayiza Donathilla umuyobozi wacyo.

Umuyobozi w’icyo kigo

Avuga ko umusaruro wo kubona abo bana baryamye aho n’abahavuye watewe n’ijambo ryavuzwe n’umwe mu bagore bari bibumbiye mu matsinda bashingiye ababyeyi babaga bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bitagaho, wavuze ngo:

“Harimo abantu babyaye ibigoryi tutajya twemera mu matsinda yacu”

Aho niho Sr Mukarubayiza avuga ko batangiriye gufasha abafite abana nk’abo, ababyeyi babo binjizwa muri ayo matsinda, ndetse bakora igisa n’umukwabo wo gushaka abana nk’abo bamwe bitaga ibigoryi basanga hari abajyaga bahishwa mu ngo batitabwaho.

Mu 2005 ngo batangiye kwita ku bana 10 bari bafite ubwo bumuga bwo mu mutwe, icyo gihe ngo ababyeyi bajyaga kurarana n’abana babo bafite ubwo bumuga ahantu bari barashyiriweho, abandi bakajya mu mirimo itandukanye.

Umwana wigishwa kugenda

Guhera icyo gihe bagiye babafasha mu bijyanye n’ikangurangingo [kime], bagahuriza abana hamwe ibyo avuga byubatse icyizere muri benshi.

Ati “ Wasangaga abana bishimiye guhura na bagenzi babo, kandi n’ababyeyi babo bakabona ko atari bo bafite ibibazo nk’ibyo bonyine. Byatanze umusaruro kuko hari imbaraga umwana aba yifitemo zitagaragara, yafashwa zikagaragara cyangwa ubushobozi aba yifitemo.”

Ababyeyi bita kuri abo bana

Uwo mubikira asaba ko ababyeyi bita kuri abo bana umunsi ku wundi bafite ibibazo byo kutagira agahimbazamusyi bahabwa, kandi ngo babitangira, kuko hari nk’uwo usanga yafashe iminsi nk’itatu mu cyumweru ntiyikorere mu rugo rwe, ahubwo akajya kwita kuri abo bana, bityo asaba ufite umutima ukunda kubazirikana.

Avuga ko badafite amikoro ahagije yo kwita kuri abo bana, ariko bajya bagira abagiraneza babaha ibikoresho n’ibindi nkenerwa bituma babitaho.

Atanga urugero rw’abana bo mu ishuri Green Hills Academy ryigeze kubaha amafunguro. Ati “ Abo bana badufashije gushinga imizi, abana bazaga buri kwezi, maze abana bacu ntibabure ibiryo.”

Mukarubayiza avuga ko bafite ahantu 18 muri Kamonyi hari abana nk’abo bitaho, bitabwaho n’abo bagore 80 b’abakorerabushake barimo n’abahafite abana.

Karucurira Priscilla umwe mu bafite abana bafashirizwa muri icyo kigo, avuga ko yishimira ko cyafashije umwana we yahazanye ateguka, ariko ubu akaba yarabashije kugenda. Uwo mwana we w’imyaka 21 ngo yanashyizwe mu ishuri yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ariko nyuma inzego zita ku bafite ubumuga zamuhaye undi mwana nk’uwo ari kwitaho  kuva mu 2015na we yizeye ko azamufasha akageza igihe cyo kugenda nko mu myaka nk’itatu iri imbere.

Karucurira afite icyizere ko umwana we azashyira akagenda

Ati “Mfite icyizere ko azageza igihe cyo kugenda, bamumpaye atabasha kuva aho ari, yirirwa aryamye, ariko ubu abasha kwicara, murumva ko azageza igihe akagenda.”

Nyirarwimo Rose, na we ni umukorerabushake wita ku bana nk’aba ku Mugina muri Kamonyi, muri ako gace bita ku bana 30 biriranwa mu nzu bahawe n’ubuyobozi bwaho.

Nyirarwamo ntazahwema kwita ku bana nk’abo

Mu bo yitaho harimo umwana we w’imyaka 9 wagize ikibazo afite imyaka ibiri, ngo yatangiye kugira umutwe munini,  isura ye irarengerwa, agiye kwa muganga bamubwirako ari amazi menshi yagize mu mutwe, bamufasha mu buryo agenda yivoma kugeza n’ubu.

Uwo mwana utarahagurukaga yabashije kumufasha, ubu ageze igihe cyo kuba yakwicara, akaba afite icyizere ko azabasha kugenda.

Afite icyizere ko azabasha no kugenda

Kimwe na bagenzi be avuga ko bafite ikibazo cyo kuba nta gahimbazamusyi babona katuma bita ku miryango yabo, dore ko ngo ari we uri kwita ku rugo wenyine nyuma yuko umugabo we wamufashaga aherutse kwitaba Imana.

Bumwe mu buryo bwo kumugorora ingingo

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko bugerageza kwita kuri abo bana n’abandi bafite ubumuga butandukanye bahabwa ubufasha butandukanye.

Madame Uwiringira Marie Josee, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko mu karere hari abana 744 bafite ubumuga butandukanye mu gihe abana n’abakuru babufite ari 4273.

Avuga ko ababyeyi nta gahimbazamusyi babonerwa kuko ari ikibazo kigoye cyane ko ngo usanga n’abenshi baba bita ku bana babo bari mu hantu 7 muri ako karere hita ku bana nk’abo. Icyo bakorerwa ngo babumbirwa mu matsinda bakoreramo ibikorwa bigamije kubabyarira inyungu usanga akarere gatera inkunga. Ikiruseho ariko ngo bishimira ko bagira uruhare mu buzima bwiza bw’abana babo.

Ku bijyanye no gufasha abo bana, akarere kabafasha kwivuza ku bakenera kujyanwa kugororerwa mu bitaro bya Gtaragara na Rilima n’izindi serivisi zitandukanye bahabwa.

Bahabwa kandi ibibafasha mu buzima bwa buri munsi ku buryo mu mwaka wa 2020/2021 bahawe insimburangingo 27 n’inyunganirangingo 141 n’ibindi byatwaye miliyoni zisaga 18 Frw.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *