Udushya twaranze ibirori by’umunsi w’ibiribwa ku Isi (amafoto)

Tariki ya 28 Ukwakira 2022, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi w’ibiribwa ku Isi, aho Leta y’u Rwanda n’abashyitsi bo mu miryango mpuzamahanga bifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Rongi ku kibuga cya Buziranyoni mu kwizihiza uwo munsi waranzwe n’udushya tugaragara mu mafoto ari hano hasi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine atera igiti mu misozi ya Ndiza
Mu buhinzi impano y’uwabyize irigaragaza, ifoto y’ibiganza by’abatandukanye ku ibara ry’uruhu bahuriye mu gutera ibiti bizarengera ubuzima bw’abanyarwanda
Umujyanama w’ubuhinzi mu kagari ka Nyakabanda Madamu Fortunée amaze gucukura umwobo uterwamo igiti, Minisitiri Mukeshimana (ufite isuka) na Guverineri Kayitesi Alice(uhagaze imbere)
Bateye ibiti bivangwa n’imyaka, ahari ibigori bishishe
Itorero ryasusurukije abitabiriye umunsi w’ibiribwa ku Isi
Abaturage bari bakubise buzuye
Minisitiri Mukeshimana asuzuma inka yari igihe guhabwa abatishoboye muri gahunda ya Girinka
Umuturage wari ugiye guhabwa inka yasazwe n’ibyishimo yemerera Minisitiri ko azayitaho ikamuteza imbere
Ni inka zitanga umukamo w’amata ahabwa abana ngo bave mu mirire mibi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yaciye bugufi aha abana amata n’indyo yuzuye
Minisitiri yabyiniriye abana yari amaze kugaburira
Abatuye mu misozi ya Ndiza bafite imbuto y’ibirayi bahinga ishushe nka Kinigi
Minisitiri yagenzuraga ubwiza bw’imbuto bahinga
Umuyobozi wa PAM mu Rwanda(umwera) ari kugaburira abana
Abayobozi bagaburira abana
Ikawa ihingwa muri Muhanga isogongerwa
Umuyobozi wa PAM n’uwa FAO bagaburira abana
Umuyobozi wa FAO( ibumoso) akurikiwe na Min Mukeshimana hazaho Guverineri w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice
Basuzuma bimwe mu biti bari bagiye gutera
Minisitiri Mukeshimana n’umuyobozi wa PAM bamaze gukora umuganda
Ibihingwa byo mu misozi ya Ndiza byizihiye amaso
Abaturage bahawe inka zishishe
Bahawe kandi n’ibikoresho byo kwifashisha mu buhinzi n’ubworozi
Abayobozi basoje umuganda wo gutera ibiti


Ntakirutimana Deus

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre/MINAGRI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *