Impamvu Ambasaderi w’u Rwanda yirukanwe muri Congo

Inama y’umutekano ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kwirukanwa ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Vincent Karega.

Icyo cyemezo cyafatiwe mu nama yari iyobowe n’Umukuru wa Congo Félix Tshisekedi.

Ni nyuma yuko Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye muri Teritwari ya Rutshuru muri Congo, mu ntambara uwo mutwe uhanganyemo n’ingabo za Leta (FARDC) ndetse n’iza Loni (Monusco).

Iyo nama yabaye kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira, 2022, ivuga ko Karega yirukanwa ku butaka bwa Congo agomba kuvaho mu masaha 48 nyuma yo kubimumenyesha.

Uyu mwanzuro uvuga ko hagendewe ku bikorwa byabanje, Inama nkuru y’umutekano itegetse Guverinoma ya Congo, kwirukana mu masaha 48 Ambasaderi Vincent Karega nyuma yo kubimumenyesha.

U Rwanda kandi ngo n’abayobozi barwo basuzuguye inzira y’ibiganiro bya Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola nk’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yabivuze asoma iryo tangazo.

Umuvugizi wa Guverinoma avuga ko Umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi hari ijambo ateganya kugeza ku baturage muri iyi minsi ku bijyanye n’icyo kibazo.

U Rwanda ntirwahemye guhakana ko nta ruhare na rumwe rugira mu gufasha no gushygikira umutwe wa M23.

Ivomo: Actualite.cd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *