Kutemera “umushinga w’itegeko ryo kuboneza urubyaro” ni ukuvutsa abangavu ubuzima-impuguke

Impuguke mu byiciro bitandukanye zivuga ko kuba abadepite bataremeye umushinga w’itegeko ry’ubuzima bw’imyororokere ari ukuvutsa uburenganzira abangavu bakomeje gutwara inda z’imburagihe.

Imibare ya Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano igaragaza ko inda ziterwa abangavu zazamutseho 23 ku ijana; zavuye ku 19,701 mu mwaka wa 2020 zigera ku 23,000 mu wa 2021.

Kimwe mu byashoboraga guhangana n’icyo kibazo ngo ni itegeko ku buzima bw’imyororokere, umushinga waryo wagejejwe ku Nteko ishinga amategeko mu kwezi k’Ukwakira 2022, ariko ikanga kuwuvugurura.

Kuvugurura uwo mushinga byari gutuma itegeko ririho riha uburenganzira abangavu bagejeje ku myaka 15 bwo guhabwa serivise zo kuboneza urubyaro. Ni mu gihe itegeko risanzweho ryemerera izo serivisi ufite imyaka 18 uherekejwe n’umubyeyi.

Uwo mushinga wari wagejejwe mu nteko na bamwe mu badepite bifuza kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu bakuriwe na Depite Gamariel Mbonimana.

Mu gutorera ishingiro ry’iryo tegeko, abadepite 18 batoye oya, habonekamo imfabusa bane n’abandi barindwi bifashe, bose hamwe baba 29, bityo imibare igaragaza ko hafi 49% bashobora kuba badashyigikiye uwo mushinga.

Izo mpuguke ziherutse kugira ikiganiro kirekire kuri uwo mushinga utaremewe hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyavugiwemo nibyo umunyamakuru wa The Source Post  yifashishije akora inkuru.

Dr Theobald Mporanyi, impuguke mu by’ubuzima bw’imyororokere avuga ko ubwo abadepite baganiraga kuri uwo mushinga habanje kubaho ikimeze nko kugoreka imvugo yakoreshejwe ku ngimbi n’abangavu, bityo agasanga ari kimwe mu byawugizeho ingaruka

Ati ” Abari munsi y’imyaka 18 bafite
ubuzima bwakororoka ariko ntibabona izo mbyaro, ahubwo ibyo bakora birinda gutwara inda zitateganyijwe, z’imburagihe cyangwa zitifujwe, no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (urubyiruko ni prevention si plannifier) barindwa gutwara inda ntibaboneza urubyaro. Birumvikana ko imvugo yakoreshejwe atari ukuri “

Ku bijyanye n’uko uwo mushinga utatowe, Mporanyi avuga ko ibyakozwe ari ukwima icyo cyiciro serivisi zirimo kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere nyamara ngo hari uburyo basanzwe bazihabwa.

Agira ati ” Ese amakuru nkayo, abo bana bafite kuva ku myaka 15 bashobora kuyamenya gute hatari itegeko ryemerera abo bageze mu gihe cy’uburumbuke ngo bayahabwe? Iyo tubivuze ni ukuvuga ngo umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO/OMS) bahera ku myaka 14, ariko mu Rwanda rufite ibimenyetso ko n’abana b’imyaka 12 babyaye.”

Asaba abadepite gutekereza kuri ibyo. Ati”Umushinga w’itegeko narawusomye. Naravuze ngo banyakubahwa Badepite bazongere batekereze neza, nta mpamvu n’imwe bari bafite yo kwanga umushinga wo kuvugurura ririya tegeko, kuko nta nubwo handitse ngo kuboneza urubyaro ku bana bari munsi y’imyaka 15, ahubwo bivuze ngo abana bafite guhera ku myaka 15 bashobora guhabwa amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororkere.”

Avuga ko umwana wahohotewe ajyanwa muri Isange One Stop Center agahabwa ubufasha bw’imiti yatuma adasama ndetse n’iyatuma atandura virusi itera Sida.

Ati:

Erega ubwo buzima bw’imyoroeokere, iyo tuvuze ngo cancer du colon (kanseri y’inkondo y’umura) , si ubuzima bw’imyororokere? Kuki tuyikingira abana bari munsi y’imyaka 12?”

Yungamo ati:

Iyo tuvuga kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni bwa buzima. Iyo tuvuga kwirinda hepatite, ibyo byose ni ubuzima bw’imyororokere, niyo mpamvu rero twebwe kugirango icyo kibazo tugisubize, ni uko hagomba kuba itegeko ryemerera buri wese, mu cyiciro cy’imyaka agezemo ko agomba guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuko buri wese avukana igitsina. Iyo ukivukanye barakubwira ngo ni izihe mpinduka zizabaho mu buzi m bwawe, wakora iki, wakwirinda iki?”

Iryo tegeko ryemejwe ngo ryafasha abangavu kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere kuko ngo hari ababeshywa. Atanga urugero rw’umwangavu wo mu karere ka Rubavu washutswe n’uwamuteye inda ko adashobora gusama mbere ya saa kumi n’ebyiri. Uwo muri Rutsiro bamushutse ko iyo umugore cyangwa umukobwa agiye hejuru y’umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina adasama.

Iryo tegeko kandi ngo iyo ryemerwa ryari gufasha mu kuvugurura izindi ngingo zikenewe kunozwa zirimo iyo .

Ati “Hari itegeko rireba umuryango twaritoye rivuga ngo uburyo bwo kororoka mu Rwanda ni uguhura k’umugabo n’umugore. Nyuma yaho haje ibintu byo kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gutwitira abandi, muri byo hari ibidateganyijwe byari kuvugururwa.

Umunyamategeko Mbembe Aaron Clevis ukora mu muryango Uharanira Uburenganzira n’Ubuzima (HDI), avuga ko wari kuba umwanya mwiza wo kunoza izo ngingo kuko ngo hari icyuho kikigaragara mu Itegeko rijyanye n’abantu n’umuryango, aho mu ngingo 254 ku bijyanye no kororoka, hari ahavugwa gutwitira umuryango wundi, nyamara itegeko ntirigaragaze icyakorwa uwasamiye umuryango aramutse yanze gutanga uwo mwana, igihe amutangira ndetse n’icyakorwa uwo muryango uramutse upfuye mbere yo guhabwa uwo mwana.

Dr Mporanyi avuga ko abashaka igifatika kigaragaza ko hari ikibazo cyatuma iryo tegeko ritorwa hari ibyo birengagiza.

Ati “Abashakasha tugendera kuri datas na evidence based (imibare n’ibizibiti) none se niba dufite ibihumbi 20 by’abana bari munsi y’imyaka 18 babyara, dukore iki? Twicare dukuruwaze amaboko nk’abari mu kiriziya cyangwa mu rusengero ?

Mporanyi asanga abadepite bari gushaka ikindi cyakorwa icyo kibazo cy’inda kikagabanuka, kuko ngo hatowe itegeko ryo guhana abazibatera ntibyabizigabanya,

Ati “Rero icyo tugomba gushaka ni ukwigisha ba bandi bahohoterwa byibuze cyangwa bashukwa, cyangwa bagwa mu mutego batabizi, bamenye uko babyitwaramo; ni cyo bita ubuzima bw’imyororokere.”

Uwo mushinga ujya kwangwa ngo habayeho gukoresha nabi zimwe mu mvugo zawo nkuko byemezwa na Depite Dr Gamariel Mbonimana.

Ati “Twatangajwe nuko ba nyakubahwa badepite ndetse na public debate (ibiganiro by’abaturage) yaje ikurikiye, bahinduye umushinga w’ibyo twasobanuraga hanyuma babihinduramo kuboneza urubyaro, baba ari nabyo bibazo babaza. Ibyo gukora imibonano no gukuramo inda ndemera ko byari bishamikiye aho ariko ntabwo ari byo twari tugendereye.”

Yungamo ko Izi serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zikenewe cyane kuri icyo cyiciro.

Ati ” Ibipimo mpuzamahanga ku bijyanye n’uburumbuke ni hagati y’imyaka 15-49, twebwe twareba tugasanga inda ziterwa abangavu abenshi ubasanga muri iyo myaka 15, 18, 19. Twareba ko aba bafite imyaka 15, 16, 17 bakumirwa, tukumva ko habaho uburenganzira kuba yasuzumwa, kuba yagirwa inama, kuba yakwitabahwaho, kuba yavurwa, tukavuga ko byatangirira ku myaka 15. Umwana akaba yakwijyana kwa muganga wenyine bitari ngombwa ko aherekezwa n’umubyeyi , kuko byagaragaragako ababyeyi batuma izo serivisi batazibona bikarangira batewe n’inda kuko badafite amakuru.

Mu iyangwa ry’uwo mushinga hari abagarutse ku miti itangwa mu kuboneza urubyaro ko yaba igira ingaruka ku buzima. Muganga Athanase Rukundo avuga ko imiti itangwa mu bijyanye no kuboneza urubyaro nta ngaruka igira ko n’uwo byabaho ari kimwe nuko hari unywa amata agafuruta abandi ntagire icyo abatwara. Ikindi kandi ngo imiti itangwa iba ikurikije ibipimo mpuzamahanga. Yungamo ko hakomeje kubaho kwitiranya ibintu.

Ku bijyanye n’uwo mushinga, yibaza uburyo abantu babaye nk’abawukumira nyamara hari izindi serivisi zimeze nkazo bahabwa.

Ati:

Bisa nkaho twafashe ko ubuzima bw’imyororokere buhwanye no kuboneza urubyaro, ariko biratandukanye……Abana bafite imyaka 12 bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura, ariko byagera kuri contraceptive (ku buryo bwo kubarinda gusama) abantu bagashaka guhaguruka.”

Yungamo ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abaana 62% bemeje ko batigeze baganira n’ababyeyi babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bityo ngo amakuru kuri ubwo buzima bayakura ku mbuga nkoranyambaga no kuri bagenzi babo bafit adahagije rimwe na rimwe atari ay’ukuri.

Indi ngungo yashyingirwaho ngo ni uko itegeko rigena ko abana bahabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere baherekejwe n’ababyeyi babo, ariko ngo imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko muri 2017, abana bari munsi y’imyaka 15 bagiye gusaba serivisi zo kwipimisha virusi itera Sida ku bushake ari ibihumbi 244, mu wa 2018 baba ibihumbi 261, mu wa 2019 bagera ku bihumbi 187, abo bari munsi y’imyaka 15.

Ati “Abari hejuru y’imyaka 15 bari hejuru cyane, ukibaza abo bana bajya gushaka serivisi bijyanye nta mubyeyi ujyanye nabo. Kubera iki turi kubabuza kubona izo serivisi dushyiraho izo mbogamizi?”

Indi mpamvu ngo ku bijyanye n’ingaruka, iyo urebye ku bana bavuka ku babyeyi bafite munsi y’imyaka 21, usanga byibuze abana babo bapfa bataregeza imyaka itanu, abagera kuri 69 ku gihumbi bapfa bataruzuza umwaka wa gatanu.

Ati ” Ukibaza murifuza yuko abo bana bavuka ku bantu babyara bakiri bato, bapfa gutyo? Kugwingira bingana gute? Umwana ubyaye afite imyaka 14 ahabwa ubwo buryo n’umubyeyi adahari, nonese turebe abanze atwite tubone kumuha iyo serivisi? Ni imbogamizi ikomeye cyane.”

Yungamo ati:

Amakuru nayo ni serivisi ubwayo, abana nibavuka dushyireho ingufuri, nagira imyaka 21 dufungure tubabwire ko bagomba guhabwa amakuru, ariko ntekereza ko atari ho dushaka kwerekeza.”

Madamu Nsanganira Slyvie, umwe mu bavugwaho gushyira imbere ibyo kwita ku burenganzira bw’abagore (feminist) avuga ko kwanga uwo mushinga ari ukubonerana abakene.

Ati:

Ndashaka kubwira abadepite bacu ko bari kurenganya abakene kuko abana bari gusambana, bagasambanwa n’abantu bakuru cyangwa bagenzi babo, imibare irabyerekana. Imana yaduhaye ubwenge, ariko ntiwasenga ngo ibiryo byizane ku meza. Ni nk’agasuzuguro ni ikibazo cy’abagore, ariko usanga abantu bicaye bakabafatira icyemezo.”

Ku bijyanye no kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ngo abana b’abakire barazibona kuko babaha amafaranga bakaba bagura ibinini bituma badasama ariko abakene badafite ubwo bushobozi.

Akomeza avuga ko yatunguwe n’imvugo yumvanye umudepite (atazi isura) ngo wavuze ko bareka abana bakabyara kugirango bajye bashakisha abazibateye. Akibaza icyo bimaze kandi ngo abona abakekwaho kubatera izo nda bahora barfungurwa kuko ngo haba habuze ibimenyetso.

Asoza yibaza uko umubyeyi utarize yabasha guha amakuru umwana we mu gihe umudepite atinya kuvuga iby’igitsina, imihango n’ibindi mu gihe ngo hari na mwarimu ubitinya.

Iradukunda Liliane avuga ko abana bakwiye izo serivisi”Ntabwo guha umwana amakuru, kumuha udukingirizo, kubwira umwana yuko ufite clinic (ivuriro) genda bakwigishe, ntibivuze ngo ngutaye mu ishyamba, genda ibikoko bikurye. Ni ukumuha iby’ibanze, amakuru yose kugirango ejo azamenye
uko abyitwaramo. Reka iyo clinic ishyirirweho abo mu cyaro kuko bakeneye izo serivisi.

Ibyo byiciro byose bivuga ko bizaruhuka uwo mushinga wemejwe, dore ko n’abadepite bavuze ko bagiwe kuwunoza.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuzima ngo icyo ni ikibazo gihangayikishije abantu batandukanye nkuko byemezwa na Dr Col Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri.

Ifoto yakoreshejwe hejuru: Ikeshwa interineti

Ntakirutimana Deus