Kiriziya Gatolika mu Rwanda yabuze undi mupadiri

Kiriziya Gatolika mu Rwanda yapfushije undi mupadiri, aba uwa gatatu upfuye muri uku kwezi k’Ukwakira 2022.

Uwo ni Sindarihora Antoine w’imyaka 84 y’amavuko na 46 amaze ari umupadiri. Akomoka muri Diyosezi ya Cyangugu.

Ikinyamakuru cya Kiriziya Gatolika mu Rwanda (Kinyamateka) cyatangaje ko yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.

Kinyamateka ibicishije kuri twitter yagize iti “Diyosezi ya Cyangugu yongeye kubura umupadiri wayo ari we Padiri SINDARIHORA Antoine (Mucyo), witabye Imana muri iki gitondo tariki 29 Ukwakira 2022, aho yari arwariye mu bitaro bya Gihundwe.

Padiri ari kumwe na Musenyeri Hakizimana Celestin wari wararagijwe Diyoseze ya Cyangugu

Kiliziya mu Rwanda ibuze abapadiri batatu mu gihe cy’ukwezi kumwe: Padiri Berchair Iyakaremye witabye Imana tariki 13 Ukwakira 2022, Padiri Emmanuel Sebahire witabye Imana tariki 26 Ukwakira 2022 na Padiri Sindarihora Antoine witabye Imana tariki 29 Ukwakira 2022.

Yizihiza yubile y’imyaka 80 avutse na 42 ari Padiri mu 2018 byari ibyishimo

Padiri Iyakaremye yitabye Imana kuwa 13 Ukwakira 2022, nyuma y’amezi atatu abaye Padiri. Sebahire witabye Imana kuwa 26 Ukwakira yari amaze imyaka 11 ahawe iryo sakaramentu.

Mu Kwakira 2018, Padiri Sindarihora yizihije yubile y’imyaka  80 avutse na 42 yari amaze ari umusaseridoti.

Amafoto ye mu bihe bitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *