Leta yiteguye gutabara abaturage habayeho amapfa
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/FgJVeM4XEAAgKft_copy_800x360.jpeg)
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye gutabara abaturage bagira ikibazo cy’amapfa.
Yabitangaje kuwa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, ubwo yari i Muhanga mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa.
Nkuko mubizi Leta ihorana ibiryo byo gutabara abaturage bacu iyo bahuye n’ibibazo. Ibigega bya leta bibamo imyaka yo kugoboka abantu. Imyinshi twayikoresheje muri COVID ariko na nyuma twarongeye turagura, dufite ubuhunikiro cyane cyane ubw’ibigori n’ibishyimbo.”
Akomeza avuga ko umuntu uhura n’ikibazo kidasanzwe, leta ikoramo ikamwunganira.
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/IMG_20221026_152506_458-900x900.jpg)
Gusa ngo uko u Rwanda ruteye ngo hari ibice byibasirwa n’amapfa n’ibindi atibasira hava umusaruro watunga n’abandi bo mu bice ayo mapfa ajya yibasira.
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/FgJb62PXwAAR5V3_copy_640x360.jpeg)
Mukeshimana akomeza avuga ko ubu nta bantu baragaragaza icyo kibazo.
Mu rwego rwo gufasha abaturage gutanga umusaruro mwinshi leta yagennye ifumbire y’ubuntu ku bahuje ubutaka. Leta kandi ngo yashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu kuhira imirima.
Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko hirya no hino mu gihugu imyaka yabo yagiye yumishwa n’izuba. Mukamugema Fortune wo mu kagari ka Nyamirambo mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga avuga ko ibishyimbo bahinze byamaze kuma, biteguye guhinga indi myaka imvura nigwa.
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/FgJVgksX0AEGmhj_copy_800x360.jpeg)
Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) mu Rwanda, Coumba Sow avuga ko ibihugu byo mu ihembe rya Afurika no mu gice cy’i Burasirazuba hari ikibazo cy’amapfa n’inzara byibasiye abaturage basaga miliyoni 272,ariko ko u Rwanda rudafite icyo kibazo kubera ko u Rwanda ruhangana nabyo rukabitsinda. Ashima kandi uruhare rw’abahinzi mu guhangana nabyo.
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/FgKOSBFXgAMxky9-750x500-1.jpg)
Uyu munsi wizihijwe mu Rwanda, ku rwego rw’igihugu wabereye ka Muhanga, akarere ka 21 wizihirijwemo.
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/FgKOSBIX0AAKBcH-900x599.jpg)
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:”Nta n’umwe uhejwe, umusaruro mwiza, imirire iboneye, ibidukikije bibungabunzwe, n’ubuzima bwiza kuri bose”
Ntakirutimana Deus