Ibyaranze amezi umunani mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Mu mezi umunani atambutse u Burusiya butangije ibitero bidasanzwe bya gisirikare kuri Ukraine hangiritse byinshi hasenywa byinshi, Isi ikomeza kuhahangayikira.

Tariki ya 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwatangije ibitero bidasanzwe bya gisirikare kuri Ukraine. U Burusiya bwagiyeyo bugamije kuyibuza kwinjira muri NATO, ikindi gikomeye byari ukurengera ibice byari byatangaje ubwigenge bituwe n’abaturage bavuga ururimi rw’Ikirusiya. Ibyo bice ni Luhansk na Donesk. Ikindi cyari ukwirinda ko Ukraine yaba igihugu Amerika yashyiramo ibirindiro byayo by’ingabo maze bigasumbiriza umutekano w’u Burusiya.

Ibihe by’ingenzi muri iyi ntambara

Icyiciro cya cya mbere : U Burusiya bwiyemeje kwigarurira Ukraine no gusimbuza leta

Byatangiye muri Gashyantare: Intambara igitangira u Burusiya bwigaruriye ibice bigari cyane, igice kinini kikaba cyari icya Donbass giherereyemo abavuga ururimi rw’ikirusiya.

Ibimodoka by’intambara byagaragaye Intambara itangira

Muri uko kwezi kandi  Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yahise asinya itegeko rivuga ko igihugu cyose cyinjiye mu ntambara ko nta mugabo ufite hagati y’imyaka 18 kugera kuri 64 wemerewe gusohoka igihugu.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi hamwe n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (European Union-EU) byakuye banki z’u Burusiya muri SWIFT kandi EU ihagarika banki nkuru y’u Burusiya. Uyu muryango kandi wabujije indege z’u Burusiya kugwa mu kirere cy’Uburayi.

U Burayi n’Amerika bakomeje kugenda barundiraho u Burusiya umurundo w’ibihano ku bijyanye n’ibicuruzwa byabo harimo gazi na petelori, abantu benshi mu Burusiya bafatiwe ibihano bikarishye kandi imitungo yabo irafatirwa.

Icyiciro cya kabiri cyabaye muri Werurwe aho  u Burusiya bwongeye kwerekeza mu Burasirazuba

Mu kwezi kwa gatatu (Werurwe),  u Burusiya bwavanye ingabo mu murwa mukuru Kyiv buzijyana muri Kherson. Icyo gihe kandi bwanajyanye ingabo zabwo mu gace ka Donbass kugira ngo barinde uduce twa Luhansk na Donesk, kuko muri Kyiv byasaga nkaho byananiranye. Icyo gihe Amerika yahise iha inkunga Ukraine y’amafaranga angana miliyoni 13.6 z’amadorari.

Ku ya 29 Werurwe: u Burusiya na Ukraine bahuriye Istambul mu biganiro bya mbere imbonankubone by’ubwumvikane ngo intambara ihagarare. Ukraine itanga icyifuzo kirambuye cyo kutagira uruhande ibogamiraho.

Muri Mata, ingabo z’u Burusiya zavuye mu gace ka Bucha, umujyi uherereye mu majyaruguru y’i Burengerazuba bwa Kyiv. Nyuma yuko ingabo z’u Burusiya zivuye muri ako gace hagaragaye imirambo y’abasivili leta ya Ukraine ivugako ari ingabo z’u Burusiya zabishe. Ibyo byatumye amasezerano y’ubwumvikane yari yatangiye ahagarara.

Ubwo abasivili 300 bo muri Bucha bicwaga byasubije inyuma inzira y’ubwumvikane

Kuri tariki ya 8 Mata kandi inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (UN/Loni) yatoye guhagarika u Burusiya mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Uko kwezi kwarangiye rumwe mu rugamba rwabaye injyanamuntu muri iyi ntambara rugeze mu mahina, ni urwo muri Mariupol. Ku ya 21 Mata Putin yatangaje ko yatsinze urugamba rwa Mariupol, nubwo abasirikare ba Ukraine bagera ku 2500 bakomeje kuba inzitizi mu ruganda rukora ibyuma rwa Azovstal.

Muri Gicurasi,  ingabo za Ukraine zasubije inyuma u Burusiya mu gace ka Kharkiv ibirometro 40. Iyi yariyo ntsinzi ya mbere ikomeye ya Ukraine imaze gutsinda urugamba nyuma yuko ingabo z’u Burusiya zivuye muri Kyiv.

Muri uko kwezi kandi nibwo ibihugu bya Suwede na Finilandi byasabye kwinjira muri NATO kubera ko bari bafite ubwoba ko u Burusiya nabo bwabatera nkuko bwateye Ukraine. U Burusiya bwahise buha gasopo ibyo bihugu.

Tariki ya 21 Gicurasi Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ifite ubugenzuzi busesuye bwa Mariupol. Aha Mariupol urugamba rwamaze ukwezi kurenga abasirikare bari mu ruganda rwa Azovstal bagera 2500, byarangiye bajyanywe Moscow nk’imfungwa z’intambara.

Intambara muri Mariupol yamaze igihe rwabuze gica

Uko kwezi kwarangiye ingabo z’u Burusiya zifashe ikigo cya Severdonetsk mu gihe ingabo za Ukraine zasubiye inyuma.

Aha kandi Amerika yatangiye korereza imbunda za rutura muri Ukraine za HMRS mu gihe ubumwe bw’u Burayi nabwo bwahaye ibihano bya gatandatu u Burusiya.

Muri Kamena, ni igihe cyaranzwe no kongera inkunga kw’ibihugu byo mu Burengerezuba buha Ukraine. U Bwongereza bwahaye Ukraine imbunda zirasa mu birometero 80 za HRMS.

Muri uku kwezi kandi u Burusiya bwagabanije kugeza gazi mu Burayi binyuze mu muyoboro wa Nord Stream 1 kugera kuri 40 ku ijana by’ubushobozi bwawo.

Ni naho kandi Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yavugaga ko Ukraine igomba kwemera gutakaza ubusugire cyangwa uduce twayo kugira ngo ibone amahoro.

Ku ya 30 Kamena: Nyuma yuko ingabo za Ukraine zokeje igitutu, ingabo z’u Burusiya zavuye ku kirwa cy’inzoka mu nyanja yirabura.

Icyiciro cya gatatu: Muri Nyakanga , u Burusiya bwongeye kwagura intego zabwo muri Bonbass

Ku ya 20 Nyakanga: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, mu kiganiro n’ikinyamakuru cy’u Burusiya, Ria Novosti, yavuze ko igihugu cye cyavuye ku ntego yabwo yo kwigarurira uturere tubiri two mu burasirazuba bwa Luhansk na Donetsk, avuga ko Zaporizhia na Kherson mu majyepfo na byo ari ngombwa gufatwa.

Ku ya 22 Nyakanga: U Burusiya na Ukraine byashyize umukono ku masezerano y’umuryango w’abibumbye yemerera kohereza mu mahanga ingano za Ukraine binyuze mu nyanja yirabura.
Uko kwezi kwarangiye isosiyete ya Leta y’u Burusiya Gazprom ivuga ko igabanya kabiri itangwa rya gazi binyuze mu muyoboro wa Nord Stream 1 kugeza kuri 20 ku ijana by’ubushobozi bwawo.

Muri Kanama, tariki ya 9 : Indege zigera ku icyenda z’u Burusiya zarasiwe ku kibuga cyazo cya Saky muri Crimea. Byavuzwe ko ari cyo gitero cya mbere gikomeye cya Ukraine cyagabye ku birindiro by’u Burusiya ku kirwa cya Crimea.

Umuyobozi wa Loni, Antonio Guterres, yihanangirije ko kwangiza sitasiyo ya kirimbuzi ya Zaporizhzhia byaba ari “ukwiyahura”, kubera ko Ukraine n’u Burusiya bashinjanyaga kurasa hafi y’urwo ruganda.

Tariki ya 20 Kanama: Darya Dugina, umukobwa w’umuherwe ukomeye w’u Buurusiya Alexander Dugin, yishwe n’igisasu cyaturikiye mu modoka hafi ya Moscow aho hari umugambi wo kwica se. Ukraine yahakanye ibirego by’u Burusiya ko ari yo yakoze ibyo.

Icyiciro cya kane: muri Nzeri Ibice bine byo muri Donbass byemeje kuba intara z’u Bururusiya

Mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) nibwo uduce twa Kherson, Zaporizhzhia, Luhansk na Donesk abaturage bakoze kamarampa bemeza ko bagomba kuba intara z’ u Burusiya. Byaje no kurangira byemejwe nubwo amahanga yateye hejuru ari ko biba iby’ubusa.

Muri uko kwezi kandi nibwo Ukraine yatangije ibitero mu duce u Burusiya bwigaruriye ndetse ibasha no kwambura abarusiya agace ka Lyman, agace kari ingenzi cyane muri iyi ntambara.
Uko kwezi kandi kwaranzwe no gukomeza guha intwaro ingabo za Ukraine bikozwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ukwezi k’Ukwakira kwabaye ukwezi kw’impinduka nyinshi cyane ku mpande zombi.Gusa ni iminsi mibi ku ngabo za Ukraine ndetse n’imijyi yabo kuko iri gusukwaho ibisasu bya misile bidahagarara’

Ikiraro cya Crimea cyaturikijwe

Nyuma yaho tariki ya 8 Ukwakira Ukraine iteye ibisasu ku kiraro cya Crimea kigasenyuka nkuko byatangajwe na leta y’u Burusiya, abategetsi ba Kremlin bararakaye cyane bahita bahindura abayobozi b’ingabo ku rugamba, aho bahise bashinga gahunda zose z’intambara Gen. Sergey Surovikin.

Ikiraro cya Crimea cyaraturikijwe biba ibyago kuri Ukraine n’umurwa mukuru wayo Kyiv

Kuva Gen. Sergey Surovikin bita armageddon cyangwa se umusirikare w’imperuka yahabwa izo nshingano yahise atangira gusuka ibisasu biremereye mu murwa mukuru Kyiv.

Surovikin ngo azwiho kutagira impuhwe na nkeya ku rugamba. Akigirwa umuyobozi w’ingabo muri Ukraine yagize ati “Abanzi b’u Burusiya ntibazongera kubyuka banywa icyayi.”

Ibice u Burusiya bugenzura muri Ukraine mu mabara asa n’umutuku

Kuri ubu intambara igeze ku munsi wa 246 ni urugamba rukomeye cyane muri Kherson, aho leta ya Moscow yategetse abaturage kwimuka kugira hatagira ugwa mu mirwano.

Ingaruka zayo zikomeje kugera ku bihugu bitandukanye ku Isi, aho ibicuruzwa birimo gazi n’ifarini bikomeje guhenda, cyane mu bihugu bya Afurika.

Ivomo:Aljazeera

Nkundabanyanga Ildephonse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *