Incamake y’ubuzima bwa Padiri Sebahire witabye Imana
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/Padiri-SEBAHIRE-724x1024-1.jpg)
Kiriziya Gatolika y’u Rwanda iri mu kababaro k’urupfu rwa Padiri Sebahire Emmanuel wari umaze imyaka 11 ahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti.
Diyoseze zitandukanye mu Rwanda zihanganishije Arikidiyoze ya Kigali yabuze Padiri Sebahire wari padiri mukuru wa paruwasi Shyorongi, akaba n’uwari ushinzwe roho z’abarejiyo mu Rwanda.
Umwirondoro wa Padiri Sebahire
- Yavutse : Tariki 10/01/1978
- Mwene : BUZIRUBUSA Pie na MUKANTURO Anathalie
- Yavukiye :Mu Kagari ka Jango, Umurenge wa Ruli
- Yahawe isakaramentu rya Batisimu : 26/02/1978, muri Paruwasi ya Ruli
- Isakaramentu ry’ugukomezwa arihabwa 04/07/1992, muri Paruwasi ya Ruli
- Isakaramentu ry’Ubusaseridoti yarihawe tariki ya 23/07/2011
Amashuri yize:
- 1985-1992 : Amashuri abanza mu kigo cy’i Congoli B
- 1992-1997 : Amashuri yisumbuye mu ishuri rya APEM-RULI
- 1997-2000 : Amashuri yisumbuye muri Collège IMENERABAKINZI
- 2003-2004 : Seminari Nkuru ya Rutongo
- 2004-2006 : Seminari Nkuru ya Kabgayi
- 2006-2011 : Seminari Nkuru ya Nyakibanda
- 2014-2017 : Ishuri rikuru rya RHIH
Akazi yakoze:
- 2000-2003: Umuforomo mu bitaro bya Ruli
Mu myaka 11 yari amaze ari Padiri, yakoze ubutumwa butandukanye bukurikira:
- Nyakanga 2011- Nyakanga 2014: Vicaire muri Paruwasi Shyorongi
- Nzeli 2011kugeza ubu : Omoniye wa Legio Mariae ku rwego rw’igihugu
- Nyakanga 2014 – Nyakanga 2017: Vicaire muri Paruwasi Ruli, n’umunyeshuri muri RHIH ya Ruli
- Nyakanga 2017- Nyakanga 2018: Vicaire muri Paruwasi Musha n’Umunyeshuri i Rwamagana
- Kanama 2018 kugeza yitabye Imana tariki ya 26/10/2022 : Padiri Mukuru wa Paruwasi Shyorongi