Kamonyi: Leta yatangiye kuziba icyuho cy’umusaruro wangijwe n’izuba

Abahinzi bahuje ubutaka mu karere ka Kamonyi batangiye guhabwa ifumbire mvaruganda mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryibasiye ibice bitandukanye by’igihugu.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’ibiribwa ku Isi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine yatangaje ko leta yafashe ingamba zo kuziba icyuho cy’umusaruro wakomwe mu nkokora n’ibura ry’imvura.

Yagize ati:

“Kubera yuko tuzi ko imusozi imyaka idashobora kwera nkuko tubyifuza, twafashe gahunda yuko aho ubutaka buhuje hakaba habasha kuboneka amazi, Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yuko twunganira abaturage ku ifumbire ya DAP na Uree bijya mu bishyimbo.”

Yungamo ko iyo fumbire izajya iterwa mu miganda izajya ikorwa ahari ubwo butaka. Iyo fumbire ngo izafasha kuziba icyuho cy’umusaruro wakomwe mu nkokora n’izuba ryinshi ryavuye mu Rwanda no mu karere ruherereyemo. Ku bazayihabwa ngo bayibagaze, izabafasha kongera umusaruro aho bahinga.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izo ngamba, tariki 31 Ukwakira 2022, abahinzi bo mu gishanga cya Rwabashyashya giherereye mu murenge wa Gacurabwenge bahawe ifumbire yo mu bwoko bwa Uree na DAP, igikorwa cyakomereje mu gishanga cya Bishenyi,  mu  gihe mu gishanga cya Gikoro icyo gikorwa cyabowe n’umuyobozi w’akarere.

Iki gikorwa cyo kubagaza iyo fumbire ibigori bihinze muri icyo gishanga cyitabiriwe n’ubuyobozi ku rwego rw’akarere n’ubw’umurenge, abahinzi ndetse n’ingabo z’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu bwana Niyongira Uzziel yabwiye aba baturage ko bagomba guhita bakoresha iyo fumbire kuko umunsi umwe mu buhinzi ufite icyo uvuze ku musaruro.

Umuyobozi w’akarere wungirije yabanje kuganiriza abaturage

Akomeza avuga ko bahawe iyo fumbire mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imvura yabuze, bityo bikagira icyuho biziba.

Ati “Kubera ikibazo cy’imvura yatinze kugwa, mu gishanga niho hasigaye ubwinyagamburiro, ubuyobozi bwafashe ingamba ngo umusaruro wo mu gishanga wikube kenshi, bityo Leta yemera kubaha ifumbire itaguzwe. Turahita tuyitanga vuba vuba, bitange umusaruro.”

Uwo musaruro niwiyongera ngo uzaziba icyuho cy’uwari uteganyijwe imusozi, uwo muyobozi avuga ko wamaze kugirwaho ingaruka n’izuba ryinshi ryavuye mu gihe cy’imvura yagwaga mu gihe nk’icyo.

Abaturage bagejejweho ifumbire izafasha mu kuziba icyuho cy’umusaruro

Asaba abahinzi muri rusange gukora cyane ngo u Rwanda rutajya mu bihugu byugarijwe.

Ati:

“Bahinzi, murasabwa gukora cyane, murasabwa gushyirmo imbaraga igihugu cyacu ntigifatwe n’inzara nk’iyo twumva ahandi “

Uretse mu gishanga kandi izo mbaraga zizashyirwa n’imusozi ariko mu nkuka z’ibishanga nkuko uwo muyobozi abivuga.

Abaturage bahabwa iyo fumbire basabwa kuyitera bakimara kuyihabwa nkuko byemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Gacurabwenge Ayinkamiye Beatrice. Ibyo ngo birakorwa mu rwego rwo kurinda ko hari abayijyana ahandi umusaruro wagenwe ntugerweho.

Abaturage barangamiye ifumbire bari bagiye guhabwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’izuba ryacanye, bwasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (Rwanda Agricultural Board-RAB) imigozi y’ibijumba igera kuri miliyari icyenda yo guhinga mu nkuka z’ibishanga. Abaturage ngo barayihabwa mu minsi iri imbere.

Ingabo z’u Rwanda-RDF mu guhangana n’inzara

Yungamo ko imvura iguye n’imusozi bashobora kurumbaguza, ariko ngo bitanakunze nabyo bahinga umuhindo neza ku buryo umusaruro wakwiyongera.

Mu karere ka Kamonyi, Leta yabaye ibahaye toni Toni 30 za Uree na 25 za DAP mu gihe bakeneye toni 42 za Uree na 29 za DAP.

 

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *