Leta yasoneye gusoresha umushahara utarenga ibihumbi 60 Frw ku kwezi
Leta y’u Rwanda ntizongera gusoresha umushahara utarenga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60.
Ni mu gihe umushahara urenga ibihumbi 30 Frr ari wo wajyaga usoreshwa ku kigero cya 20% ku mafaranga arenga kuri ibyo bihumbi 30.
Ibyo biri mu Itegeko Nº 027/2022 ryo kuwa 20/10/2022 rishyiraho umusoro ku musaruro. Mu mutwe wa IV w’iryo tegeko rivuga ku misoro ifatirwa, ingingo ya 56 ivuga ku musoro ufatirwa ku musaruro ukomoka ku murimo, igira iti “Umusoro ufatirwa ku musaruro ukomoka ku
murimo uvugwa mu ngingo ya 15 y’iri
tegeko, wishyurwa hakurikijwe ibipimo biri
mu mbonerahamwe zikurikira”
Ibyo bivuze ko umushahara uzajya usorerwa ari ukuva ku bihumbi 60 n’ifaranga rimwe 60, 001Frw) mu mwaka wa mbere uzajya usoreshwa ku kigero cya 20%.
Mu ngingo ya 15 y’iri tegeko, harimo ko ibigize umusaruro ukomoka ku murimo ari
amafaranga yose umukozi yishyurwa hamwe n’agaciro k’ibintu ahabwa
n’umukoresha bijyanye n’umurimo akora.
Ayo mafaranga arimo: ibihembo, umushahara, amafaranga yishyurwa mu gihe cy’ikiruhuko, amafaranga yishyurwa mu gihe cy’uburwayi n’agenerwa kwivuza, amafaranga atangwa mu mwanya w’ikiruhuko ku mukozi uvuye ku murimo atarafata ikiruhuko cy’umwaka, amafaranga y’insimburamubyizi, amafaranga yishyurwa umukozi nka komisiyo, amafaranga y’ishimwe hamwe n’agahimbazamusyi;
Andi ni amafaranga atangwa kubera ubuzima buhenze, ayo gutunga umukozi kure y’aho asanzwe akorera, ay’icumbi, ayo
kwakira abashyitsi cyangwa ay’ingendo;
Hari kandi iyishyurwa cyangwa isubizwa
ry’ibyakoreshejwe n’umukozi cyangwa
uwo bafatanyije;
Ibyishyurwa umukozi kubera ko yakoze
mu buryo budasanzwe;
Imperekeza ihabwa umukozi igihe
yirukanywe ku murimo, akazi ke karangiye cyangwa amasezerano y’umurimo asheshwe;
Ibyishyurwa ku bwiteganyirize bw’izabukuru n’ibindi byishyurwa ku mpamvu z’akazi
kakozwe, akariho, cyangwa akazakorwa.
Imbonerahamwe yuko byari bimeze mbere
Ntakirutimana Deus