Kamonyi: Minisitiri w’Ubuhinzi arasaba guhinga ahashoboka hose

Mu gihe u Rwanda rufite ikibazo cy’imvura yabaye nke, Leta isanga guhinga ahari imirima yose ishobora kugerwaho n’amazi biciye mu kuhira byaba kimwe mu bisubizo byo guhangana rwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe no kongera umusaruro mu buhinzi.

Hirya no hino mu mirima iri imusozi mu karere ka Kamonyi, imirima yahinzwemo imyaka irimo ibishyimbo byatangiye kuma, ku buryo bamwe mu baturage biyakiriye ku bijyanye no kutazabona umusaruro bari biteze. Ni mu gihe ariko mu gitondo na nimugoroba uhura n’abafite imirima mu gishanga bafite ibikoresho byo kuhira imyaka yabo yiganjemo ibigori, ndetse hamwe ubona itoshye.

Abahinga mu gishanga bari guhabwa nta kiguzi, inyongeramusaruro ya DAP na Uree. Ubwo yifatanyaga n’abahinzi bo mu gishanga cya Gikoro giherereye mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi, nyuma y’umuganda wo gutera iyo fumbire muri icyo gishanga gihinzemo ibigori wabaye kuwa 1 Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine yasabye abaturage guhinga ahashobora kuhirwa hose mu rwego rwo guhangana n’amapfa yavuka.

Ni nyuma yo kubashimira uko bataciwe intege n’izuba rimaze igihe riva.Agira ati:

Turabashimira mwahisemo kuvuga ngo ntabwo twakwicara ngo tuvuge ngo izuba riracanye, reka tujye mu nzu twicwe n’inzara mugahitamo guhinga.”

Avuga ko n’ahandi hose hashobora guhingwa; hagera amazi bahahinga Leta ikabunganira. Yungamo ko bashobora kugira amahirwe imvura ikagwa muri uku kwezi igafasha mu buhinzi bwabo.

Minisitiri Mukeshimana atangiza umuganda wo guhingisha ifumbire mvaruganda

Uwo muyobozi avuga ko Leta yishatsemo ubushobozi bw’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari eshatu zo gufasha abaturage kubona iyo fumbire ya DAP, atari yaragenwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, kuko ngo ingengo yari yaragenwe yari yaramaze gushyikirizwa uturere

Ati ” Ni ingengo y’inyongera Leta yagennye kugirango umuturage wenda utarabashije kugura ifumbire kuko ihenze, atazabura umusaruro.”

Abagize koperative COAMALEKA ihinga imboga n’ibigori mu gishanga cya Gikoro bavuga ko bari bateye mu bigori bahahinze ifumbire iri gipimo cya 60 ku ijana ariko bari gufashwa ngo bibe ijana ku ijana.

Abagize koperative COAMALEKA bashimiwe ubwitange bagira mu kwitabira umuriro

Ku rundi ruhande, nubwo ifumbire yahenze, Mukeshimana avuga ko leta yishatsemo ubwo bushobozi ifasha abahinzi b’ibirayi kugura ikilo cy’ifumbire ku mafaranga bajyaga bakigura mbere ya COVID-19.

Abaturage bagenewe guhabwa ifumbire leta iri gutanga ku buntu, ni abahinze ibigori, soya n’ibishyimbo, bahuje ubutaka kandi babona amazi yo kubyuhira.

Umuturage asobanurira abarimo Minisitiri Mukeshimana, Guverineri Kayitesi, Meya wa Kamonyi Nahayo n’abandi uko bakoresha ifumbire mvaruganda

Ku batuye akarere ka Kamonyi bafite aho guhinga imigozi y’ibijumba, nabo ngo bagiye guhabwa iyo mbuto bamaze kugezwaho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi-RAB.

Amabwiriza agenga iyo fumbire iri gutangwa agena ko igezwa ku karere, nako kakayigeza ku bahinzi, aho ihita iterwa mu mirima biciye mu muganda.

Abarimo abayobozi, ingabo z’u Rwanda -RDF, Polisi n’abaturage bitabiriye umuganda ku bwinshi

Mu karere ka Kamonyi, icyo gikorwa cyahatangirijwe tariki 31 Ukwakira mu bishanga bya Gikoro gihuje abahinzi 900, Rwabashyashya na Bishenyi kirakomeje, aho abayobozi n’abaturage bifatanya n’abasirikare mu muganda.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *