Ubuzima buryoshye kuri Nkurunziza avuye ku butegetsi mu nzu y’akataraboneka n’ikofi itubutse

Inteko nshingamategeko y’ u Burundi yemeje umushinga w’itegeko rigena ibyo umukuru w’igihugu ahabwa avuye mu kuri uyu mwanya.

Zimwe mu mpinduka ziri muri uwo mushinga zirimo ko umukuru w’igihugu urangije manda ze ahabwa amafaranga y’Amarundi agera kuri miliyari mu gihe itegeko nimero 1/20 ryari ririho kuva mu 2004 ryavuga ko umukuru w’igihugu ahabwa miliyoni magana atanu.

Umukuru w’igihugu uzava ku butegetsi kandi azukubakirwa inzu nziza “Palais” muri karitsiye yifuza kubamwo. Uwo mushinga w’itegeko uvuga ko ibyo byose bizahabwa abagiye ku butegetsi biciye mu matora.

Pierre Nkurunziza n’umuryango wa Melchior Ndadaye mu bategetsi bose bagiye babisikana ku ntebe y’umukuru w’igihugu ni bo inteko nshingamategeko yeruye ko bazahabwa iryo shimwe.

Batandatu mu bahoze bayoboye u Burundi barimo Michel Micombero, Cyprien Ntaryamira, Jean- Baptiste Bagaza, Pierre Buyoya, Sylvestre Ntibantunganya na Domisiyano Ndayizeye, iyi nama yavuze ko batazarihabwa kuko bagiye ku butegetsi “bidaciye mu matora”

Src:VOA