Birangiye u Bwongereza bwivanye mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi

Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yatoreye umwanzuro wo kwivana mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi ku bwiganze busesesuye, iba intsinzi kuri minisitiri w’intebe w’iki gihugu.

Uku kwikura muri uyu muryango byitwa ‘Brexit’, inyunge y’amagambo abiri y’icyongereza British na Exit, bivuze gusohoka k’u Bwongereza.

Brexit yemejwe,ni nyuma ya kururu kururu n’impaka z’urudaca zagaragaye bitewe n’iyo ngingo kuva mu myaka itatu ishize. Bwa mbere abaturage b’iki gihugu batoreye kwivana muri uyu muryango, nyuma baza kwicuza. Ikibazo cyakomeje kuba ikindi kugeza ubwo ba minisitiri b’intebe babiri beguye, nabo batahurizaga ku byo kuvana iki gihugu muri uyu muryango, abi ni David Cameroun utarashakaga ko u Bwongereza bwivana miri uyu muryango, yabona babitoreye agahitamo kwegura. Hari kandi na Theresa May wasimbuwe na Borris Johnson. Uyu we yeguye nyuma yuko ananiwe kugeza u Bwongereza ku musozo wo kwivana muri uyu muryango, nyamara ari urugamba yarwaniraga.

Nubwo abaturage batabyifuzaga ariko, birangiye intsinzi ibaye iy’ishyaka ry’abakomeye ku bya kera riri ku butegetsi mu Bwongereza na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Borris Johnson ugeze ku ntego ye mu gihe gito.

Ubu u Bwongereza bwemerewe bidasubirwaho kuva muri uyu muryango nkuko byaraye byemejwe n’abadepite 231 kuri 330 bagize inteko yatoye muri iki gihugu.

Niba nta gisibya, uyu mwanzuro w’inteko uzaba itegeko tariki 22 Mutarama 2020. Nyuma u Bwongereza buwuvemo mu buryo bweruye kuwa 31 Mutarama 2020.

Ishyaka ry’abakozi muri iki gihugu ntabwo ryifuzaga ko brexit iba.

Ku rundi ruhande ariko ngo abaturage b’u Bwongereza bashobora kubaho mu buzima bwiza burenze ubwo babagaho, kuko bagiye kugira uburenganzira ku kazi kari mu gahemba neza ku Isi. Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ntiwifuzaga ko iki gihugu kiwivanamo.

Sobanukirwa na Brexit

U Bwongereza bumaze igihe bushaka kuva mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuva abaturage babitorera muri Referandumu mu 2016.

Ubumwe bw’u Burayi ni umuryango ugizwe n’ibihugu 28, aho hari ubwisanzure mu bucuruzi ndetse n’abaturage bisanzura muri buri gihugu. U Bwongereza bwagiyemo muri 1973. Kuva icyo gihe impaka zarahagumye ku kamaro kari mu kwihuza n’uwo muryango.

Bimwe mu byo abifuza ko u Bwongereza bwatandukana n’Ubumwe bw’u Burayi, bavugaga ni uko iki gihugu gitanga amafaranga menshi yakagombye gokoreshwa imbere. Nk’uko Full Fact ibivuga, muri 2016 u Bwongereza bwatanze umusanzu wa miliyari zirenga 9.3 z’amadolari. Ikindi ni uko igihe Brexit yaba u Bwongereza bwakwisubiza ubusugire.

Mu 2013, uwari Minisitiri w’intebe, David Cameron, yemereye abaturage ko hazaba amatora maze hakaboneka igisubizo nta kuka ku kuba u Bwongereza bwaguma mu Bumwe bw’ u Burayi. Amatora yabaye muri Kamena, 2016, yarangiye hemejwe ko u Bwongereza buzava muri uwo muryango. Icyo gihe Cameron, utarifuzaga Brexit, yareguye.

Byari biteganyijwe ko gusohoka muri uyu muryango bizaba tariki 29 Werurwe 2019 hagasinywa amasezerano abyemeza burundu. Gusa amasezerano ya Theresa May, wasimbuye Cameron nka Minisitiri w’intebe ntiyigeze yemerwa n’Inteko Nshingamategeko y’u Bwongereza.

Ubumwe bw’u Burayi bwimuye itariki kugeza tariki 12 Mata, ngo yongere agerageze. Byaranze na none, maze May Theresa aregura. Ishyaka rye ryatoye Boris Johnson ngo azategure amasezerano azemerwa n’Inteko ndetse n’Ubumwe bw’Uburayi.

Kuva muri uwo muryango bivuze ko u Bwongereza butazongera gukoresha isoko rusange ndetse ubuhahiranire n’ibindi bihugu bwagabanuka kuko hashyirwaho imipaka.

Tariki 31 Ukwakira 2019 nabwo wari umunsi wari wahawe iki gihugu ngo gisohoke muri uyu muryango, nabwo byaranze kuko nta masezerano yari yakemezwa hagati y’u Bwongereza n’Ubumwe bw’Uburayi.

Icyo gihe ariko Johnson yavugaga ko Brexit igomba kuba kuri iyo tariki uko byagenda kose, haba hari amasezerano cyangwa nta yo.

Nyamara hari abavugaga ko byaba bibi cyane mu gihe Brexit yaba nta masezerano. Byavugwaga ko mu gihe Brexit yaba nta masezerano ubushomeri mu Bwongereza bwakwiyongeraho 525,000 n’umusaruro mbumbe ukagabanukaho 4.4%.

Hari abavuga ko iyi brexit ishobora kugira ingaruka ku Isi.Impuguke mu bukungu zivuga ko imirimo miliyoni 1.2 izagabanuka mu burayi. Nyuma ya Brexit, u Bwongereza buteganya gukora ubucuruzi nk’igihugu. Ubumwe bw’Uburayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizaba bimwe mu bihugu bizakorana cyane.

Ntakirutimana Deus