Imibare y’abishwe n’ibiza mu Rwanda no mu karere yatumye umwana w’imyaka 16 ashinja abategetsi kubeshya

Mu nama mpuzamahanga yitwa COP25 ku mihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zayo iri kubera i Madrid muri Espagne, Greta Thunberg umukobwa w’impirimbanyi yo kurengera ibidukikije yanenze abategetsi b’iisi n’ibihugu bikize kubeshya ko hari icyo bari gukora kuri iki kibazo.

Ni mu gihe ariko u Rwanda rwagiye rushimirwa kenshi kubera ingamba rwafashe zo kurengera ibidukikije ariko rurwanya imyuka yangiza ikirere, ruca bimwe mu bikoresho byangiza ibidukikije n’ikirere muri rusange.

Inganda, ibinyabiziga bikoresha moteri, indege n’amato byohereza mu kirere ibyuka by’uburozi byangiza agakingirizo k’izuba rikagera ku isi mu bukana budasanzwe.

Ibi ubu bitumye inyanja z’urubura ku mpera z’isi zishonga, amazi y’inyanja zisanzwe ari kwiyongera kimwe n’ubushyuhe bw’isi, ibi biri gutera imvura n’imiyaga bidasanzwe.

Mu Burundi abantu 26 baherutse gupfa kubera imvura nyinshi yarituye umusozi, mu Rwanda ministeri ishinzwe ubutabazi ivuga ko mu mezi atatu ashize abantu 46 bapfuye kubera ibiza bivuye ku kirere.

Muri Uganda abantu barenga 60 barapfuye mu cyumweru gishize kubera ibiza bikomoka ku mvura, muri Kenya mu gace ka West Pokot abagera 90 baguye mu myuzure n’iriduka ry’imisozi.

Umusaruro w’ubuhinzi, imiturire y’abantu, imihanda n’ibindi bigirwaho ingaruka zikomeye no guhinduka kw’ibihe by’imvura n’izuba byose bikaba bibi, ibi kandi birakomeje kandi si hano gusa.

Mu nama iri kubera i Madrid, Greta Thunberg yabajije abategetsi b’isi ati: “Nimumbwire! Mukora iki ku mibare nk’iyi iteye ubwoba niba nta n’ubwoba bibateye? Mukora iki ku kuba iyo urebye nta kintu kiri gukorwa?”

‘Twese dufite icyo gukora ariko hari abafite byinshi’

Greta w’imyaka 16, yibukije ko kompanyi 100 ku isi ari zo zohereza 71% y’ibyuka bihumanya ikirere, ko ibihugu bikize cyane biri muri G20 byonyine byohereza mu kirere hafi 80% y’ibyo byuka byose.

Ati: “10% by’abakire kurusha abandi ku isi bonyine bohereza 1/2 cy’imyuka ya CO2, mu gihe 50% by’abakene kurusha abandi ku isi bo bohereza iyi myuka ingana na 1/10 gusa”.

“Nibyo twese dufite icyo gukora, ariko bamwe bafite byinshi kurusha abandi”.

Mu myaka ya vuba ishize, ibihugu bikize bitandukanye byemeye ko bigiye kugabanya iyi myuka byohereza ku kigero runaka mu myaka runaka.

‘Barabeshya ngo hari icyo bari gukora’

Ibi byumvikanye nk’igikorwa cyiza ariko Greta avuga ko atari ko bimeze.

Ati: “Barabeshya kuko ibyo bemeye byose ntibirimo kugabanya indege, amato, ibicuruzwa biva n’ibyoherezwa mu mahanga cyangwa kugabanya ibyo abantu bakoresha.

“Ahubwo ibyo bemeye harimo ko bashobora kujya boherereza ahandi ibyuka byazamukiraga mu bihugu byabo”.

Uyu mukobwa avuga ko iyi nama ya COP25 yabaye ahantu ibihugu biganirira uko biziba ibyuho bibabuza kugera ku ntego zabo z’amajyambere.

Ati: “Ibi bikwiye guhagarara, icyo dushaka nonaha ni uguhagarikira aho bituruka ibyuka bohereza mu kirere, kuko no kubigabanya ntabwo bihagije.

“Jyewe nemera ko ikibi atari ukuba nta kiri gukorwa ahubwo ikibi nyacyo ni ukuba abanyapolitiki n’abategetsi bagaragaza ko hari ikiri gukorwa kandi mu by’ukuri urebye ntacyo uretse ubucakura bwo kwerekana ibyiza biri gukorwa (PR)”.

Hari ikizahinduka?

Greta Thunberg avuga ko yageze ahantu hanyuranye ku isi ariko hose yahabonye ikibazo cyo kudasobanukirwa, kutamenya ibiri kuba ku mubumbe w’isi, kutamenya ko iri mu bihe bikomeye.

Ati: “Iyo umwana ari mu muhanda imodoka igiye kumugonga ntabwo ureba ku ruhande kuko biteye ubwoba, icyo ukora uriruka ngo umutabare.

“Niba twebwe abaturage tutazi ko turi mu bihe bikomeye nk’ibyo, nta wuzashyira igitutu ku bategetsi ngo bagire icyo bakora, kandi ibyo nibitaba abategetsi nabo ntacyo bazakora, ari nako bimeze ubu”.

Greta yavuze ko icyizere cy’impinduka agifite mu baturage, kuko bari kugenda babona ibiri kuba, atagifite muri za guverinoma.

Ati: “Kandi impinduka zose zabayeho mu mateka y’isi zavuye kuri twe abaturage”.

Greta Thunberg impirimbanyi yo kurwanya iyangizwa ry’ikirere, ejo kuwa gatatu yatangajwe n’ikinyamakuru Time magazine nk’umuntu waranze umwaka wa 2019.

Src: BBC